RDF yatangaje ko hari abasirikare b’u Rwanda bashimuswe na FADRC ifatanyije na FDLR

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko hari abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’umutwe wa FDLR.

RDF yabitangaje mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, ivuga ko nyuma y’ibikorwa by’ubushotoranyi b’ibisasu byarashwe na FARDC ku butaka bw’u Rwanda, igisirikare cya DRCongo gifatanyije na FADLR bashotoye ingabo z’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rigira riti “Nyuma y’igikorwa cy’ubushotoranyi cya FARDC cyabaye tariki 23 Gicurasi 2022 aho ibisasu bya Rockets byinshi byarashwe ku butaka bw’u Rwanda, FARDC ifatanyije na FDLR bagabye igitero kuri RDF ku mupaka, ndetse abasirikare babiri b’Igisirikare cy’u Rwanda bashimutwa ubwo bari ku burinzi.”

Iri tangazo rivuga ko amakuru yamenyekanye ko abo basirikare babiri; Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad batwawe n’Umutwe wa FDLR ukabajyana mu Burasirazuba rwa DRC.

Rigasoza rigira riti Turahamagarira ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukorana bya hafi nimitwe yabajenosideri kurekura mu mahoro abo basirikare ba RDF.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo aherutse gutangaza ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikwiye gusobanura impamvu igisirikare cy’iki Gihugu (FARDC) “yifatanyije na FDLR/Interahamwe bakarasa ku butaka bw’u Rwanda tariki 19 Werurwe 2022 nanone bakabisubira tariki 23 Gicurasi 2022.”

Yabitangaje nyuma ya biriya bikorwa by’ubushotoranyi byabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo FARDC yarasaga mu Rwanda ibisasu bigakomeretsa Abanyarwanda bamwe ndetse bikangiza n’ibikorwa by’abaturarwanda.

Nyuma y’ibi bikorwa kandi, Igisirikare cy’u Rwanda cyahise gisohora itangazo gisaba itsinda ry’ingabo rihuriweho rigenzura imipaka mu karere, gukora iperereza ryihuse kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Bahati says:

    Ariko umuyobozi cg umuvugizi wa RDF ibi yabitangaje atabonako Ari gusuzuguza igisirikare ke? Kd cyacu? Ubuse umutwe wa FDLR utegereye umupaka w’ Urwanda wabasha gushimuta abasirikare 2 ntanimirwano ibaye? Ubu se urabyumva aremera ko Ari 2 gusa cg ko Ari 20 cyane cyane ko kubera umutekano w’ Igihugu igisirikare kitemerewe gutangaza amakuru yose cg uko ari y’ umutekano!!!!

  2. César Musema says:

    Muturekere amahoro, niba musshaka intambara muyijane mungo zanyu mujye mwirirwa murwana nimiryango yanyu twararambiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru