RIB yinjiye mu kibazo cy’umunyamahanga watonganyije umuzungukazi akamwirukana amushushubikanya amuhora kutamuvugisha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruri gukurikirana ikibazo cy’Umunyamahanga ufite amacumbi ya ba mukerarugendo mu Karere ka Musanze wagaragaye mu mashusho atonganya undi munyamahanga wari wayarayemo amwirukana amushushubikanya amuziza kuba atamuvugishije.

RIB yinjiye muri iki kibazo nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana umugabo ukuze atuka umuzungukazi, amwirukana mu macumbi ye.

Izindi Nkuru

Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Niyonzima Beyata, agaragaza uyu musaza ari kubwira uyu muzungukazi ati Waje mu nzu yanjye ntiwigera umvugisha, uranyumva? uranzi njyewe, ndi Umunyamerika […] sohoka hano sohoka hano, genda, sohoka.

Uyu musaza uba ari kuvuga mu rurimi rw’icyongereza, akomeza gusohora uyu muzungukazi amushushubikanya, akanamukurikira ati Waje saa sita ntiwigera umvugisha.

Niyonzima Beyata washyize kuri Twitter aya mashusho kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022, yagize ati Ukuriye Kompanyi ya Airbnb iherereye i Musanze mu Rwanda, yakoreye ihohotera inshuti yanjye uyu munsi yari yaraye mu macumbi ye kuko atamuvugishije.

Niyonzima Beyata yavuze ko ibi byatumye bava aha mu cya kare none bakaba bakeneye ubufasha, abimenyesha inzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, RIB ndetse na RDB.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangaje ko ikirego kiri gukurikiranwa na RIB ndetse ko uregwa iri hohoterwa yagejewe kuri Polisi.

Iyi kompanyi ya Airbnb isanzwe ari iy’Abanyamerika ikaba ifite icyicaro i San Francisco muri California aho itanga serivisi zijyanye n’amacumbi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu musaza wagaragaye mu mashusho ashushubikanya uyu mukerarugendo, yitwa Colin Roach akaba yarakurikye mu Birwa bya Caribbe agakurira muri Leta Zunze Ubumwe za America, yaje mu Rwanda muri 2019 aho ubu akorera kompanyi zitwara ba mukerarugendo n’izitanga serivisi zo kubacumbikira.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Turibwa tugatanga ikirego kigasinzira dufite byose byashongirwaho ariko error nto kumunyamahanga ihita ikurikiranwa.duhabwe agaciro abenegihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru