Rubavu: Abadafite amarangamuntu bavuga ko bidakwiye kubimisha uburenganzira bwo gukingirwa COVID

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu badafite ibyangombwa nk’irangamuntu, barajya kwikingiza COVID-19 bagasubizwa inyuma mu gihe bo bavuga ko bidakwiye kuko gukingirwa ari uburenganzira bwabo bityo ko batari bakwiye kubuvutswa ku maherere.

Aba baturage barimo abataye ibyangombwa byabo atari ubushake bwabo, bavuga ko ibi byago byababayeho byo guta ibyangombwa bitari bikwiye kubavutsa uburenganzira bwo gukingirwa nk’abandi.

Izindi Nkuru

Iradukunda Pascaline avuga ko yasiragiye mu nzego asaba ko yahabwa indi rangamuntu kuko iyo yari afite yatakaye, ariko ko yakomeje gutegereza ko ayihabwa ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Ati “No kunkingira ngo ntabwo bankingira ntagira irangamuntu, mbonye irangamuntu ngo bankingira.”

Uyu muturage na bagenzi be bavuga ko batewe impungenge no kuba barangiwe gukingirwa ku buryo hari serivisi bashobora kuzimwa mu minsi iri imbere nk’uko hari ibikorwa runaka bitemerewe kujyamo abatarikingije.

CSP Tuganeyesu Oreste uyobora ibitaro bya Gisenyi avuga ko hari abaturage bari bafite amakuru y’ibihuha mu bikorwa byo gukingira COVID-19 ku buryo biri mu byababereye imbogamizi.

Avuga kandi ko inzego z’ubuyobozi zifasha abaturage kubona ibyangombwa mu buryo bwihuse kugira ngo badacikanwa n’ibi bikorwa byo gukingirwa.

Ati “Ariko aho bitanashobotse hashyizweho uburyo bwo gufata amakuru y’ingenzi agaragaza ko uwo muturage atuye mu Kagari, mu Mudugudu cyangwa mu Murenge uyu n’uyu.”

Avuga ko ikigo cy’ubuzima cyangwa ikigo cy’ubuzima bafasha bariya baturage bakabaha code bakwifashisha kugira ngo amakuru yabo azagaragare azanabafasha kubona doze ya kabiri y’urukingo.

Akomeza avuga ko “Ikibazo cyari gikomeye ni amakuru macye icyakabiri ni ibihuha” ariko ko ubu inzego zose zahagurutse zigakorana kugira ngo izi mbogamizi zose zikurweho.

Danton GASIGWA
RadioTV10/Rubavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru