RUBAVU: Abirukanwe muri Tanzania barataka kutabona uburenganzira busesuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ni abanyarwanda bavuga ko bamaze imyaka umunani batujwe mu mudugudu wa Kanembwe uherereye mu murenge wa Cyanzarwe nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania bavug ko batabona uburenganzira busesuye baba bakwiye.

Kimwe mu byo bavuga ko kirambiranye n’uko bashinja ubuyobozi kutabarura amazu bubakiwe mu gihe bagenzi babo batujwe ahandi bo bamaze guhabwa ibyangombwa by’amazu yabo bityo bakaba ariho bahera babifata nko kuba impunzi mu gihugu cyawe.

Izindi Nkuru

Umwe muri bo yagize ati: “Ni ukuba impunzi mu gihugu cyawe ubundi batwirukanye batubwira ko turi abanyarwanda ariko na none ntitwabona agaciro nk’akabanyarwanda, turayoberwa ko turi abanyarwanda, imyaka maze hano igera ku munani nta cyangombwa cyo gutura mfite, ubu niyo napfa umwana wanjye nawe yazerera ariko mfite icyangombwa navuga nti afite uburenganzira ku ipariseri nahawe na leta”

Mugenzi we nawe ati: “Ubu twebwe abaturage bose bazi uko tubayeho. Nta kintu tugira wangira ngo ntituri abanyarwanda, n’ubwo twaje tubasanga ariko uko mbibona ntagaciro dufite”

Image

Abirukanwe muri Tanzania bavuga ko bakeneye guhabwa ibyangombwa naho batuye

Ibi bibazo byose bashinja inzego z’ibanze kuko ngo batahwemye kuzigaragariza ko bakeneye ibyangombwa by’amazu yabo umurenge wa Cyanzarwe batuyemo ngo ukabaca ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda (15,000 FRW) kuri buri muturage bamara kuyatanga bagategereza bagaheba.

Uwimana Vedaste umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge wa Cyanzarwe avuga ko aba baturage batigeze bamugaragariza iki kibazo nyamara munyemezabwishyu y’ibihumbi 15 aba baturage batweretse iriho kashe y’umurenge.

Twashatse kumenya niba aba baturage ntaburenganzira bwo guhabwa ibyangombwa by’amazu bubakiwe.

Nzabonimpa Déogratias, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu nawe yatubwiye ko iki kibazo ari gishya mu matwi ye yizeza aba baturage ko agiye kugikurirana.

Aganira n’umunyamakuru wa RADIOTV10 yagize ati”Nibaza ko dufite ibiro (Bureau) bibishinzwe, bazaze tuzabakira, tumenye ikibazo cyabo tugikemure, tuzanabasura tumenye ikibazo gihari. Ubwo ni ikibazo tumenye turagikurikirana.”

Mu mwaka wa 2012 nibwo abanyarwanda bagera ku bihumbi 13,000 bari batuye muri Tanzania birukanwe abenshi bageze mu gihugu amara masa kuko imitungo yabo yari yamaze kunyagwa, hari abageze mu Rwanda batuzwa mu bice by’icyaro bahabwa amasambu.

Inkuru ya Danton GASIGWA/RadioTV10  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru