Rubavu : Babyukiye mu gisa n’imyigaragambyo kubera kubura ibiribwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu karere ka Rubavu hari abaturage bazindukiye mu gisa n’imyigaragambyo bavuga ko ikijyanye n’inkunga y’ibiribwa ihabwa abatishoboye bayumva ku maradiyo gusa bityo iwabo batazi impamvu itaratangira. Ubuyobozi bwo bukavuga ko umuti atari ukwigaragambya kuko ufite ikibazo agomba kukigeza kubuyobozi tifashishije umurongo utishyurwa.

Mu masaha ya Satatu za mugitondo hari abaturage bo mu murenge wa Rubavu ahitwa Byahi bazindukiye mu mihanda. Bamwe bafite ibitiyo bavuga ko bagiye ku ndege gushaka akazi abandi bigabije imihanda baravuga ko badashobora ku guma mu rugo ari nko kubajomba ihwa mu rubavu kuko ngo inzara ibamereye nabi.

Izindi Nkuru

Umwe muri bo yagizeati :”Nibatumenyere ibyo kurya natwe twicare mu nzu twirinde icyorezo, ntabwo ari uko tuziko kidahari, kirahari. Ariko twicare tukirinde no mu nda hameze neza, nonese turajya kukirinda munda hameze nabi? Ntabwo bishoboka.”

Aba baturage banegura inzego z’ibanze bakavuga ko hashobora kuba hari abatangiye guhabwa ibiryo mu buryo bw’ibanga banavuga ko kandi no mu bihe byahise izi nzego zagiye zikoresha icyenewabo cyangwa ikimenyane mu kugena umuturage uhabwa ubu bufasha.

Umwe muri aba baganiraga n’umunyamakuru wa RADIOTV10 yagize ati ”Bahereza abaturage bazi twebwe bakatwima, wowe kuko mutaziranye akakubwira ngo mpereza amafaranga nanjye nguhereze, agaha umuryango we twebwe akatwima tugapfira mu nzu”

Umunyamakuru amubajije ibyo bakoze niba Atari ugusuzugura ubuyobozi, yasubije agira ati:”Ntabwo ari ukubasuzugura ni inzara. Nonese waguma mu nzu ukicwa n’inzara?”

Ubuyobozi bw’aka karere ka Rubavu  buvuga ko gahunda yo gutanga ibiribwa yatangiye. Gusa aho umunyamakuru wa Radio na TV10 yabashije kugera muri aka kagari, nta rugo na rumwe yabonye rwafashijwe ngo rube rwahabwa ibyo kurya.

Abaturage bo mu karere ka Rubavu ntibumva ukuntu inkunga y’ibiribwa itagera kuri bose

Ishimwe Pacifique umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko kwishora mu mihanda atari umuti wakemura ikibazo cyabo.

“Umuturage ushonje ashobora kuduhamagara, inzego z’ibanze zimuri hafi zikamugeraho,….Ariko igisubizo ntabwo ari ukujya mu muhanda”

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko imiryango biteganijwe ko izahabwa ibiribwa igera ku bihumbi 13 n’ubwo ishobora no kwiyongera.

Inkuru ya : Danton Gasigwa/RadioTV10 Rwanda

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru