Rubavu: Impanuka y’imodoka itwara abagenzi yagonganye n’ikamyo biravugwa ko yaguyemo benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster yakoreye impanuka ikomeye mu Mujyi wa Rubavu igongana n’ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri Peteroli, aho kugeza ubu hemejwe ko yahitanye abantu batatu.

Iyi mpanuka yabereye mu marembo y’umujyi wa Rubavu hafi ya Hotel ya Kivu Peace Hotel, yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022.

Izindi Nkuru

Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yari itwaye abagenzi yari igeze mu marembo y’Umujyi wa Gisenyi mu muhanda werecyeza mu Karere ka Musanze.

Ubwo yari igeze mu ikorosi rimanuka rigana ku Bitaro bya Gisenyi ahakunze kubera impanuka nubundi, yakubitanye n’ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri Peteroli na yo yahoreye, zihita zisekurana, zihita zigwa hasi.

SSP Irere Rene, Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko abantu batatu ari bob amaze kumenyekana ko baguye muri iyi mpanuka.

Yavuze ko inzego zahise zihutira gutabara ku buryo abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Iyi Coaster yangiritse cyane
Imodoka itwara ibikomoka kuri peteroli na yo yangiritse cyane

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru