RUBAVU: RIB yatangiye iperereza ku iraswa rya Ndayambaje Festus

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu kagali ka Pfunda mu karere ka Rubavu ntibavuga rumwe ku iraswa rya  Ndayambaje Festus bahimbaga Kabata warasiwe imbere y’ikompanyi y’abashinwa ikora imihanda yitwa CHINA State agahita yitaba imana. Aba baturage bakavuga ko umusekirite wa ISCO wamurashe yamuhohoteye.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 akigera mu murenge wa Nyamyumba mu kagari ka Pfunda mu karere ka Rubavu mu rugo kwa Uwaramye Budensiyana, ni imiborogo we n’abaturanyi be muraganira ariko byagera hagati amarangamutima akamurusha imbaraga agaturika akarira, bose ntibarabasha kwakira urupfu rwa Ndayambaje Festus imfura ya Budensiyana warashwe akitaba Imana ku myaka 21 y’amavuko.

Izindi Nkuru

Uyu nyakwigendera yarashwe ku mugoroba wa tariki 5 Nzeri, abaturage babirebaga bavuga ko uwamurashe ari umwe mu bakozi ba ISCO ushinzwe umutekano muri Kompanyi y’abashinwa yitwa China State isanzwe ikora imihanda. bavuga ko mbere gato yo kumurasa babanje guterana amagambo bisa n’aho hari ibyo batumvaga kimwe nk’uko ababibonye babigarukaho.

Umwe muri bo ati “Njyewe namubonye ageze hariya ku muryango numva ari guhangana n’umusekirite amubwira ngo njye nakurasa, nakwemeza, ndebye mbona uwo muhungu afite umupanga n’icupa…bakomeza guhangana amubwira ngo nakurasa, undi nawe ati bikore, tubona aramurashe ariko twe twagiraga ngo ni imikino”

Andi makuru aba baturage batanga bavuga ko uyu nyakwigendera yarari mu bacyekwaho kujujubya aka gace bakiba bakaba bacyeka ko nabyo byaba intandaro yo kuraswa kwe. Gusa, mu buhamya twahawe na sinibagiwe Faustin wari inshuti magara na nyakwgendera yatubwiye ko uyu musekirite na Festus bari inshuti kuko ngo hari n’ibintu bajyaga biba muri iyi kompanyi bafatanyije ngo no mu masaha abanziriza iraswa rye hari ibyo bari bibye ntibumvikana ku kugabana amafaranga.

Baba inshuti n’abavandimwe ba nyakwigendera baranenga iraswa ry’uyu musore wapfuye afite imyaka 21 kuko ngo niyo agira ikosa akora byashobokaga ko ashyikirizwa ubuyobozi agahanwa mu bundi buryo.

Umwe muri bo aganira na RADIOTV10 yaggize ati:” Njyewe ndabona bidakwiye ko umuntu yakosa agahita araswa ahubwo bari kumushyikiriza inzego bireba zikamwihanira kuko ibi twumvaga bitakiba mu Rwanda”

Aba basekirite kandi ngo mu masaha ya sambiri za mugitondo nabwo ngo bashatse kurasa uwari inshuti ya Festus abaturage baratabara ndetse ngo hari n’amakuru ko abashinwa bo muri iyi kompanyi babwiye abasekirite ko bagomba kujya birinda abajura byaba ngombwa bakanabarasa.

Nta rwego rwa leta rwari rwagira icyo rutangaza kuri iyi nkuru y’iraswa rya Festus kuko ubwo RadioTV10 ubwo yageraga mu rugo kwa Uwaramye Budensiyana nyina wa nyakwigendera bavuze ko kuva yaraswa nta muyohozi urahagera ngo ababaze uko bimeze.

Dr.Murangira B.Thiery  uvugira urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) yabwiye RADIOTV10 ko batangiye  gukora iperereza gusa uwarashe Festus afungiye kuri sitasiyo ya RIB ishami rya Kanama mu karere ka Rubavu mu gihe iperereza riri gukorwa.

Inkuru ya: Danton GASIGWA/RadioTV10

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru