Ruhango: Ntibavuga rumwe ku kuba abakozi b’akarere bararaye mu biro banoza imihigo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu batuye mu karere ka Ruhango ntibavuga rumwe ku gikorwa cyavuzwe cyane mu bitangazamakuru mu cy’umweru gishize cyo kuba bamwe mu bakozi b’akarere ka Ruhango bararaye mu biro buzuza ibijyanye n’imihigo y’akarere kuko ibyo bakoraga byatinze kurangira.

Hari abavuga ko ari ubwitange ariko hakaba n’abavuga ko mu gihe bakabaye barabikoze ku manywa ubwo barangariye mu bindi bityo kubikora nijoro bakaba bari mu nyungu zabo.

Izindi Nkuru

Umuturage witwa Kalisa Alexandre utuye mu karere ka Ruhango yabwiye RadioTv10 ko abo bayobozi impamvu baba bakoze nijoro arI uko baba bafite ibindi bahugiyemo ku manywa bityo we akumva ko baraye mu biro zaba ari inyungu zabo bwite baba bakurikiye atari inyungu z’abaturage.

Naho Mugambira Protogène yagize ati” Bagizemo uburangare birumvikana ari ko nka twe bo mu nzego zo hasi umuyobozi nk’uwo ni iterambere aba adushakira”

Ku ikubitiro RadioTv10 yabajije Habarurema Valens umuyobozi w’akarere ka Ruhango niba koko abakozi akuriye bararaye mu kazi barajweyo no kwandikisha imihigo, maze mu butumwa bugufi asubiza ko ayo makuru ntayo azi.

N’ubwo meya wa Ruhango ahakana ayo makuru avuga ko  ntayo azi nyamara Mukangenzi Alphonsine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere yabwiye Umuseke ko  kuba abakozi barara mu kazi nta kidasanzwe kirimo kuko umukozi w’akarere akora amasaha ashaka. Gusa ntiyigeze ahakana ko aba bakozi bataraye mu karere bakora.

Bamwe mu bakozi bivugwa ko baraye mu kazi bakora barabyinubiye na cyane ko muri bo harimo n’ababyeyi bonsa kandi na mu gitondo ntibahawe umwanya wo kuruhuka kuko batashye saa cyenda z’amanywa.

Ni mugihe ITEKA RYA MINISITIRI RYO KU WA 09/06/2015 RIGENA AMASAHA Y’AKAZI MU CYUMWERU MU BUTEGETSI BWA LETA N’UBURYO YUBAHIRIZWA

Ingingo yaryo ya  3 ivuga ko  amasaha y’akazi ku munsi ku bakozi ba Leta ku munsi ari amasaha icyenda (9), akaba akorwa buri munsi, kuva ku wa mbere kugera ku wa gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru