RUHANGO: RBC ivuga ko amaraso aramutse agurishijwe nta mu rwayi wakwigondera ikiguzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Buri tariki 14 Kamena isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso. Uyu munsi ku rwego rw’igihugu wijihirijwe mu karere ka Ruhango aho wanizihijwe n’ubundi hakorwa ibikorwa byo gutanga amaraso ku bushacye. Bamwe mu bijyeze kugobokwa n’amaraso yatanzwe n’abandi , ubu gufashisha amaraso babigize umuco.  Dr  Muyombo Thomas ukuriye ishami ryo gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu RBC yo yavuze ko amaraso atangirwa ubuntu kuko abaye agurwa Atari buri muturage wapfa kuyigondera.

Bamwe mu baturage bigeze guhabwa ababo bagahabwa amaraso usanga igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake bakigira icyabo.

Izindi Nkuru

Uwambaye Olive utuye mu karere ka Ruhango avuga ko yigeze kurwaza Umwana mu mwaka wi 1992 nyuma yahabwa amaraso arazanzamuka , bityo ngo guhera ubwo kugeza ubu gutanga amaraso yabigize ibye.

Yagize ati” Jye nahisemo kujya ntanga amaraso kuko ari byiza kandi mbikunda. Muri za 92 hariho za Malaria nyinshi cyane, ku buryo abana babaga bakiri bato bahuraga na Malaria cyane, ubwo rero najyanye umwana mu bitaro I Nyanza bamuha amaraso yarembye yayabuze, nagize amahirwe mbona umuntu witanze atanga amaraso bayamuteye aramuhembura.”

Nyanzira Epiphanie na we wigeze kujyana murumuna we kwa muganga bakamwongerera amaraso yitabira ibikorwa byo gufashisha amaraso ngo na we aye azafashe abandi.

Si aba batanga amaraso kuko nabo ay’abandi yigeze kubagoboka gusa ahubwo hari n’abayatanga kuko baba bazi neza ko nabo bashobora kuzayakenera.

Dr Muyombo Thomas ukuriye ishami ryo gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC yabwiye Radio Tv10 ko  umurwayi ukeneye amaraso ayahabwa ku buntu gusa ngo  icyo umurwayi akora ni ukwishyura izindi service nk’uko nubundi bisanzwe bijyenda.

Yagize ati” Twe rero ikiguzi cy’amaraso ni ubuntu iyo service yo kuyaguha ibitaro biyaguhaye bishobora kuyikwishyuza kandi icyo kiguzi ntabwo twe tukijyena, kuko umurwayi ntabwo ajya kwa muganga ngo aterwe amaraso gusa ahubwo aba ari mu bitaro cyangwa hari ibindi bizami yakoresheje. Utwo ni utuntu duto twivangamo ariko tutakwitwa ikiguzi cyo gutanga maraso.”

Nubwo ababa batanze amaraso bayatangira ubuntu, ariko kuyitaho, abayapima ibikoresho biyasuzuma, abayasuzuma bose barishyurwa. Bityo bituma abariwe mu mafaranga yagira igiciro cyiri hejuru kuburyo Atari buri muturage Wabasha kuyigondera kandi ayakeneye,  kuko ishashi imwe imaze gutunganywa iba ifite agaciro k’asaga ibihumbi 80 by’amafaranga y’urwanda nk’uko Dr Muyombo Thomas  yabihamirije RadioTv10.

Isanganyamatsiko y’umunsi wo gutanga amaraso muri uyu mwaka ni Tanga amaraso ahabwa abarwayi, abatuye isi bakomeze bagire ubuzima.

YUSSUF SINDIHEBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru