Ruhango: Yabanje gukubita ifuni umugore we arangije yica umwana we na we ariyahura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Kagari ka Kirengeri mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 63 wishe umwana we amunize nyuma y’uko akubise ifuni umugore we Imana igakinga akaboko, arangije na we yiyahuza umuti wica ahita yitaba Imana.

Uyu mugabo witwa Bonaventure utabaga mu nzu imwe n’umugore we Marie Claudine, bari bamaze igihe babana mu makimbirane.

Izindi Nkuru

Amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’uyu muryango, bavuga ko uyu mugabo yashinjaga umugore we kumuca inyuma.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, uyu mugabo yongeye gutongana n’umugore we Marie Claudine, amukubita ifuni aramukomeretsa arangije yadukira umwana w’imyaka ine (4) aramuniga kugeza amuhejeje umwuka.

Uyu mugabo amaze kuniga umwana, yahise anywa umuti wica udukoko uzwi nka Tioda, na we uramuhitana arapfa.

Imirambo y’abapfuye yahise ijyanwa mu bitaro bya Kabgayi ndetse n’umugore wakomerekejwe n’ifuni bamukubise akaba ari kwitabwaho kuri ibi Bitaro.

Mutabazi Patrick uyobora Umurenge wa Byimana, yavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukimenya aya makuru bwihutiye kuhagera busanga abo bombi bitabya Imana.

Uyu muyobozi yavuze ko uwakomerekejwe we bahise bihutira kumujyana kwa muganga kugira ngo yitabweho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru