Ruremesha Emmanuel yerekanwe nk’umutoza mushya wa Mukura VS, Mateso Jean de Dieu ashyirwa ku ruhande

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ruremesha Emmanuel wari umutoza wa Gorilla FC yagizwe umutoza mukuru wa Mukura Victory Sport anahabwa abazamwugiriza batarimo Mateso Jean de Dieu wari wasigaranye ikipe nyuma y’igenda rya Rudolfo Zapata. Ruremesha n’abo bazafatanya bahawe amasezerano y’imyaka ibiri (2).

Ruremesha watoje amakipe atandukanye arimo na Mukura VS agarutsemo, azaba yungirijwe na Nshimiyimana Canisius, Ndaruhutse Théogène ni umutoza w’abanyezamu mu gihe Hakizimana Jean Baptiste azaba ashinzwe kugenzura umusaruro n’imyitwarire y’ikipe mu kibuga (Performance Analyst).

Izindi Nkuru

Ruremesha yatoje amakipe nka Etincelles FC,Musanze, Kiyovu SC, Espoir FC, Mukura VS, Rayon Sports, FC Kibuye, Gorilla FC na Gicumbi FC.

Image

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Mukura Victory Sports (2021-2023)

Image

Hakizimana Jean Baptiste azaba ashinzwe kugenzura umusaruro n’imyitwarire y’ikipe mu kibuga (Performance Analyst)

Image

Umutoza wungirije Nshimiyimana Canisius wakiniye Mukura VS akaba ari mu bakinnyi bajyanye u Rwanda mu gikombe cya Afurika cya 2004

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru