Rusizi: Yaje kuburizamo ubukwe bw’umugabo bafitanye abana batanu ubuyobozi bumutera utwatsi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugore ufite abana batanu yaje kuburizamo ubukwe bw’umugabo babyaranye aba bana, wasezeranaga n’undi mugore mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, ubuyobozi bumutera utwatsi, bumubwira ko nubwo babyaranye ariko bombi bakiri ingaragu kuko batasezeranye.

Ubwo umuhango wo gusezeranya uyu mugabo witwa Habanabakize Emmanuel n’umugore we wati urimbanyije, umugore witwa Nyirabakinamurwango Jeannette yahise aza mu cyumba cy’Umurenge wa Kamembe gutambamira iri sezerano.

Izindi Nkuru

Uyu mugore wazanye n’umwana we w’imfura, yavuze ko yabyaranye abana batanu n’uyu mugabo wari ugiye gusezerana bityo ko bumva amategeko atagomba kumwemerera gusezerana n’undi mugore.

Ubuyobozi bwahaye umwanya uyu mugore ndetse n’umwana we w’imfura, bagasobanura impamvu zabo bashingiraho iri tambamira, bwabasobanuriye ko impamvu bagaragaza zidashobora guhagarika iri sezerano.

Umuyobozi w’Umurenge yavuze ko iri tambamira rishingiye ku kuba badasobanukiwe ibiteganywa n’amategeko.

Ati “Ubundi umuntu ufite abana yabyaye yaba umugore cyangwa umugabo, yabyaranye n’umuntu bihuriye batigeze basezerana, mu buryo bw’irangamimerere baba ari ingaragu, ariko abo bana yabyaye, hari itegeko rirengera umwana rihatira uwamubyaye kumurera n’ibyo amureresha.”

Uyu muyobozi avuga ko nubwo iri tegeko rirengera umwana rishobora kugira ibyo risaba uyu mugabo, ariko ritamubuza gusezerana n’undi mugore kuko uwo babyaranye bariya bana, batasezeranye.

Ati “Icyakora iyo dusanze barasezeranye, ubwo andi masezerano ntaba ashoboka.”

Nyirabakinamurwango Jeannette yaje gutambamira isezerano ry’umugabo bafitanye abana batanu ariko bamutera utwatsi

Ubuyobozi bwahise bukomeza umuhango wo gusezeranya uyu muagabo n’umugore, undi wari waje kubatambamira arataha.

Nyirabakinamurwango Jeannette yabwiye RADIOTV10 ko amakuru yuko umugabo we agiye gusezerana yayamenye ayabwiwe n’umwana wabo muto na we wabibwiwe n’umuturanyi wabo.

Ati “Ubwo nakoze uko nshoboye njye n’umwana we w’imfura mfite, turatega, tugeze ku Murenge wa Kamembe dusanga ni ho yasezeraniye.”

Uyu mubyeyi avuga ko yasanze bamaze gusezerana, abayobozi bakamusaba gusohoka bakamwizeza kwiga ku kibazo cye, aho basohokeye bahita bajya kureba umukozi ushinzwe irangamimerere ubundi akamugezaho icyifuzo cye.

Ati “Nabwiye Etat civile ko ntaje kumuhagarika gusezerana, we namfashe kurera abana be, ajya ampa icyo ngaburira abana, anabishyurire ishuri.”

Habanabakize Emmanuel yemereye imbere y’ubuyobozi ko azafasha uyu mugore kurera abana babyaranye ndetse anandika urwandiko, yemera kuzajya atanga ibihumbi bibiri (2 000 Frw) ku munsi.

Habanabakize yemerewe gusezerana n’umugore

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru