Rutahizamu wa Chelsea Timo Werner yujeje ibitego 16 byose VAR ibyanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu wa  Chelsea FC n’ikipe y’igihugu y’u Budage, Timo Werner, kuva yagera muri iyi ikipe ya Chelsea amaze gutsinda ibitego 16 byose, ariko ikoranabuhanga rizwi nka VAR rifasha mu gusesengura bimwe mu bibera mu kibuga cy’umupira rikabyanga.

Mu mukino wahuje Chelsea na Southampton ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021, nibwo uyu mukinnyi yatsinze igitego cya 16 mu bitego yatsinze ariko VAR ikabyanga.

Izindi Nkuru

Ntibimenyerewe mu mupira w’amaguru ko umuntu ashobora gutsinda ibitego bingana gutya mu gihe cy’umwaka wose VAR ikabyanga.

Revealed: The number of goals Timo Werner has had disallowed by VAR since  Chelsea arrival - Sports Illustrated Chelsea FC News, Analysis and More

Kuba atsinda bicye agahusha byinshi nibyo byatumye ubuyobozi bwa Chelsea bwifuza kumugurisha

Timo Werner nyuma y’uwo mukino, yatangaje ko iyo atsinze igitego akishimana n’abafana hanyuma bagahita banga igitego cye bituma acika intege. Nyuma y’umukino Chelsea yakiriyemo Southampton muri wikendi ishize nabwo bikongera kumubaho, yagize ati “Ntabwo nizeraga ko bizakomeza gutya gutsinda ukishimana n’abafana hanyuma ukabona banze igitego inshuro 16 mu mwaka umwe, biragoye ariko ndakomeza.”

Timo Werner begins to ask himself questions - Archysport

Timo Werner ari mu bihe bitoroshye

Timo Werner ni Umudage ufite imyaka 25 y’amavuko akaba akina ari nka rutahizamu muri iyi ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza. Yayijemo mu mwaka ushize muri Kamena 2020 avuye mu ikipe ya Leipzig yo mu gihugu cy’Ubudage.

Inkuru ya Mugabe Jean Paul/RadioTv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru