Rwanda&DRC: Icyo imyanzuro y’Abakuru b’Ibihugu ivuga kuri M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inama yahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na João Lourenço wa Angola, yafatiwemo imyanzuro igamije gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo, irimo usaba M23 guhagarika imirwano vuba na bwangu.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Nyakanga 2022, yari iyobowe na João Lourenço wa Angoka nk’umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Izindi Nkuru

Ni imyanzuro yanafashe imyanzuro isaba u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhagarika umwuka mubi umaze iminsi uri hagati y’Ibihugu byombi.

Perezida wa Angola, João Lourenço yatangaje ko Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bemeranyijwe kuri uyu mwanzuro wo guhagarika ibibazo banyuze mu nzira za Dipolomasi.

Ubutumwa bwa Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko abakuru b’Ibihugu byombi bemeranyijwe “gusubiza mu buryo umubano wa Kinshasa na Kigali hifashishijwe imbaraga za Dipolomasi.”

Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, bikomeza bivuga kandi ko muri iyi nama hafatiwemo imwanzuro usaba “M23 guhagarika imirwano vuba na bwangu ikarekura ibice iri kugenzura kandi nta mananiza.”

M23 yafatiwe uyu mwanzuro mu gihe imaze iminsi ihanganye na FARDC ndetse ukaba uherutse kugaragaza ibice 15 iri kugenzura mu buryo bwuzuye.

Uyu mutwe ushinja Leta ya Congo kudashyira mu bikorwa amasezerano y’imishyikirano bagiranye, uvuga ko udateze kurekura ibice wafashe mu gihe cyose aya masezerano atubahirijwe.

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu kandi bumvikanye ko u Rwanda na DRC bagirana ibiganiro bigamije gushyira mu buryo umubano, bifashishije Komisiyo yihariye y’ubuyobozi bw’imande zombi, izaterana bwa mbere tariki 12 Nyakanga 2022 i Luanda muri Angola.

Perezida João Lourenço yemeje ko Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bombi bemeranyijwe ko hashyiraho itsinda rihuriweho ryo kugenzura ishyira mu bikorwa ry’umwanzuro wo guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi, rizayoborwa n’Umujenerali mu gisirikare cya Angola.

Perezida João Lourenço yayoboye ibi biganiro

RADIROTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru