Rwanda&DRC: Umusaruro w’ibiganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi uragaragara- Impuguke

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impuguke akaba n’umusesenguzi mu bijyanye na Politiki, Dr Ismaël Buchanan avuga ko nyuma yuko Perezida Kagame Paul na Félix Antoine Tshisekedi, bagiranye ibiganiro i Luanda muri Angola, hari byinshi byagabanutse mu byari bikomeje kwenyegeza umwuka mubi hagati y’Ibihugu byabo.

Icyumweru cyuruzuye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi bahuriye muri Angola mu nama yari igamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’Ibihugu byombi.

Izindi Nkuru

Iyi nama yayobowe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola nk’umuhuza, yafatiwemo imyanzuro irimo uw’uko u Rwanda na DRC byemeranyijwe guhagarika umwuka mubi uri hagati yabyo.

Impuguke muri politiki akaba n’umwarimu wayo muri Kaminuza, Dr Ismaël Buchanan avuga ko iyi nama hari byinshi yahinduye byumwihariko ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari ikomeje kumvikanamo amagambo yahemberaga umwuka mubi hagati y’ibi Bihugu byombi.

Ati “Hari imyigaragambyo yabaga muri Congo, Abakongomani batera imyigaragambyo bakoresha n’amagambo mabi ashyiramo urwango rwo kwanga Abanyarwanda cyangwa Abakongomani bakoresha ikinyarwanda, ibyo byaragabanutse.”

Mu myanzuro y’iyi nama yahuye Perezida Kagame na Tshisekedi, harimo kandi uwasabaga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imvugo mbi zihembera urwango n’ivangura.

Dr Buchanan avuga ko kuva iyi nama yaba, izi mvugo zavugwaga na bamwe mu bategetsi muri Congo, zagabanyije umuriri.

Ati “Sinabura kuvuga ko byatewe n’iriya nama babonye ko ishobora kuba ibiri kuyigirwamo ari ibintu bikomeye.”

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bitatu (Rwanda, DRC na Angola) yanemeje ishyirwaho rya Komisiyo ihuriwe n’u Rwanda na Congo igamije kwigira hamwe uko ibibazo byazamuye umwuka mubi hagati y’ibi Bihugu byatorerwa umuti.

Iyi komisiyo yagombaga guterana ku nshuro ya mbere kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022 ariko iza kurogowa n’ibihe bidasanzwe biri muri Angola by’icyunamo cyashyizweho cyo kuzirikana José Eduardo dos Santos wayoboye iki Gihugu witabye Imana mu cyumweru gishize.

Dr Buchanan akomeza avuga ko kuba ibikorwa byenyezaga umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo byarahagaze mu gihe iyi Komisiyo itaranarana, ari umusaruro w’iriya nama y’abakuru b’Ibihugu

Ati “Kuba byarahagaze ntawafashe isasu ngo abuze abavugaga cyangwa abajyaga mu myigaragambyo ahubwo bamwe mu bayobozi bamwe mu ngabo hariya muri Congo, bamaze kubona ko ishyamba atari ryeru.”

Avuga kandi ko hari bamwe mu Banye-Congo bakoresheje ziriya mvugo zibiba urwango, baherutse kwerekanwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo bwabafashe bubakurikiranyeho ibi bikorwa.

Ati “Ibyo ni bimwe mu bisubizo biri kuva muri iyi nama ariko bitavuga ko ikibazo kirangiye.”

Dr Buchanan avuga ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo busigaranye umukoro wo gushaka umuti w’ibibazo byabwo n’umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira bimwe mu bice byo muri iki Gihugu.

AMAKURU YA TV10 KU YA 12/07/2022

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru