Rwongeye rwambikanye hagati ya FARDC na M23 ishaka gufata akandi gace

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imirwano yongeye kubura hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 muri Gurupoma ya Busanga muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Nkuko byemejwe na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze muri aka gace ka Busanza, iyi mirwano hagati ya FARDC na M23 yabereye mu duce twa Kabingo na Rubavu, ikaba yubuye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022.

Izindi Nkuru

Umunyamabanga ushinzwe ubutegetsi muri Gurupoma ya Busanza, Syllas Bangala aganira na ACTUALITE.CD, yagize ati Abarwanyi na M23 barashaka kwinjira mu gace ka Musenzero ariko Igisirikare cyababereye ibamba. Imirwano iri kubera i Kabingo.

Uyu muyobozi kandi kandi iyi mirwano yanakomere mu gace ka Rubavu aho Busanza ihanira imbibi na Gurupoma ya Jomba.

Amasasu ya mbere yo muri iyi mirwano, yatangiye kumvikana saa moya za mu gitondo kugeza saa sita, aho abaturage benshi bahunze bagasiga ibyabo.

Mu byumweru bibiri bishize, umutwe wa M23 wari watanze agahenge aho ubu uri kwibanda mu bikorwa byo gucunga neza ibice wafashe birimo Umujyi wa Bunaga, wanashyiriyeho uburyo bw’imitegekere.

Uyu mutwe kandi ubu unagenzura ibice binyuranye birimo uduce twinshi two muri Gurupoma ya Jomba turimo n’imisozi ifite imiterere myiza ku mirwano nka Runyonyi na Chanzu, wakomeje gutangaza ko udateze kuva mu bice wafashe igihe cyose Leta ya Kinshasa itarubahiriza ibikubiye mu masezerano y’imishyikirano.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru