Seif yasabye imbabazi Abanyarwanda avuga ko yiteguye kongera kwambara umwambaro w’Amavubi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi wo hagati wa AS Kigali, Niyonzima Olivier uzwi nka Seif uherutse guhagarikwa mu gihe kitazwi mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) asaba imbabazi Abanyarwanda kubera myitwarire itanejeje yamugaragayeho muri Kenya.

Mu ntangiro z’icyumweru gishize ubwo Ikipe y’Igihugu Amavubi yari imaze amasaha macye ikinnye umukino n’iya Kenya, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA ryasohoye itangazo rivuga ko umukinnyi Niyonzima Olivier Seif yahagaritswe mu ikipe y’igihugu mu gihe kitazwi.

Izindi Nkuru

Itangazo rya FERWAFA ryasohotse mu gitondo cyo ku ya 16 Ugushyingo, ryavugaga ko Niyonzima Olivier Seif yahagaritswe “kubera imyitwarire idahwitse.”

Ni icyemezo kitanejeje bamwe mu bakunda ruhago mu Rwanda dore ko uyu mukinnyi wo hagati yari yanaboneye ikipe y’Igihugu igitego muri uyu mukino yatsinzwemo na Kenya 2-1.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo, Niyonzima Olivier utaragize byinshi avuga kuri iri hagarikwa rye, yanditse ibaruwa asaba imbabazi.

Iyi baruwa yandikiye Umuyobozi wa FERWAFA, yatangiye agira ati “Mbandikiye ngira ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n’abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n’ikipe y’igihugu ya Kenya.”

Seif uvuga ko izi mbabazi azisabira imyitwari itari myiza yagaragaje ubwo bari muri Kenya, yakomeje agira ati “Nsabye Imbabazi Abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi, nkaba niteguye gukorera Igihugu cyanjye nk’uko byari bisanzwe.”

Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali, aherutse gutangaza ko kuba Seif yarakosheje atari igitangaza kuko nta muntu udakosa kandi ko hari abakora ibirenze ibyo yakoze.

Uyu mutoza kandi yavuze ko we icyo aba akeneye ari umusaruro mu kibuga kandi ko Seif awutanga atizigamye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru