Somalia: Igitero cy’umwiyahuzi cyahitanye abasirikare 15

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igitero cyagabwe ku nkambi ya gisirikare ya Dhegobadan aho bakoreraga imyitozo ya gisirikare maze abasirikare 15 kirabahitana nk’uko bigaragara mu nkuru ya Al Jazeera.

Ukuriye iyi nkambi Mohamed Adan yavuze ko iki gitero cyagabwe n’umwiyahuzi witurukirijeho igisasu ariko ntibabasha kumumenya kandi ngo iyi mibare yabaruwe yabo cyahitanye ishobora no kwiyongera mu masaha ari imbere.

Izindi Nkuru

Inkuru y’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ivuga ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bikuru bya Madina biri mu murwa mukuru wa Somalia i Mogadishu.

Hashize amezi 18 ibitero nk’ibi byibasira Somalia bikaba bikunze kugabwa ku mahoteri ndetse no ku birindiro by’inzego z’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru