Umurundi yongeye kwegukana Cogebanque Tennis Open 2019

Abdoul Shakuru ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi yongeye gutsinda umunyarwanda Niyigena Étienne, bituma yegukana irushanwa rya Cogebanque Tennis Open ry’uyu mwaka wa 2019.

Shakuru wegukanye iri rushanwa mu bagabo babigize umwuga nyuma yo gutsinda Niyigena Étienne 6-3, yahawe ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe uyu munyarwanda wabaye uwa kabiri yahawe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste yashimiye Cogebanque yateye inkunga iri rushanwa ryateguwe ku bufatanye na Cercle Sportifs de Kigali.

Umuyobozi ushinzwe inguzanyo muri Cogebanque, Ndizihiwe George yavuze ko iyi banki izakomeza kuba hafi umuryango nyarwanda binyuze mu guteza imbere siporo zo mu buryo butandukanye. Yagize ati:

"Iri rushanwa rimaze kuba umuco wacu kimwe n’ayandi marushanwa ya siporo kandi murabona ko rigenda rifata intera yo ku rwego mpuzamahanga. Cogebanque itera inkunga Tennis, itera inkunga amagare na Miss Rwanda mwamubonye, ibyo ni ibikorwa bihuza abanyarwanda benshi kandi iyo uri Banki uba ugomba kwakira abakiriya bawe mugasabana, ukanatera inkunga ibikorwa bibateza imbere.”

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kane, ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu Rwanda, u Burundi, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Abitabiriye iri rushanwa rya ryatangiye tariki ya 26 Nyakanga, bagejejweho gahunda zitandukanye za Cogebanque zirimo serivisi ifasha umunyarwanda gutunga inzu ijyanye n’inzozi zabo.Mu cyiciro cy’abakina ari babiri, aba mbere mu bagabo babaye Karenzi na Tuyishime batsinze Niyigena Étienne na Gatete ku mukino wa nyuma.

Yanditswe na Protais Mbarushimana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo