Bayisenge urasiba umukino wa Mozambique ashobora no kudakina na Cameroon

Myugariro w’ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh ku mugabane w’Aziya Bayisenge Emery, ntabwo aza gukina umukino wa Mozambique n’u Rwanda uraba kuri uyu wa kane hano i Maputo.

Uyu musore yagize ikibazo nyuma y’uko abakinnyi bari bageze aha mu myitozo bakoze kuri uyu wa kabiri, akaba ataraza kugaragara ku mukino ubahuza n’ikipe ya Mozambique nk’uko umutoza yamaze kubyemeza.

Aganira na FunClub.rw, Bayisenge Emery yavuze ko ari kubabara cyane ku kirenge cy’ibumoso, ku buryo no kwirukanka byamaze kumunanira.

“ Naje meze neza nta kibazo mfite turi gukora imyitozo kuri uyu wa kabiri ku kibuga bari badushakiye, nib wo nagize ikibazo ku kirenge cy’ibumoso, nakandagira nkababara.” Myugariro w’Amavubi Bayisenge Emery.

“ Nabanje kumva bidakomeye cyane nkeka ko nshobora kuba nabyuka norohewe kuri uyu wa gatatu, ariko biranga burundu ku buryo no gukandagira noneho ndi kubabara, ntabwo nabasha gukina kuri uyu wa gatatu.”

Uyu myugariro yari yifashishijwe mu mikino 2 u Rwanda rwahuyemo na Seychelles binagaragara ko ahagaze neza, akaba ari umwe mu bari bitezwe kugira icyo afasha Amavubi kuri uyu wa kane.

Umutoza Mashami Vincent avuga ko ari igihombo gutakaza uyu mukinnyi ariko bazanye abakinnyi bahagije ku buryo yizeye ko nta cyuho kinini kiraza kuboneka.

Yagize ati, “ Twazanye abakinnyi benshi ni cyo cyiza cyo kugira ikipe nini, hari abanda baraza gukora akazi yari kudukorera, Emery ntabwo araza gukina uyu mukino.”

Kugeza ubu abaganga b’ikipe y’igihugu baracyakora ibishoboka byose ngo barebe ko Emery yazagaragara ku mukino wa Cameroon kuri iki cyumweru, gusa biragoye n’ubwo hakirimo iminsi 3 kuko uyu musore atari kubasha no kwirukanka kubera kubabara.

Kubura kwa Bayisenge Emery mu mutima waba myugariro biraha amahirwe Rwatubyaye na Salomon yo kubanza mu kibuga, abasore bombi bigaragara ko bameze neza.

Mu gihe byaba ngombwa ko hifashishwa abakina inyuma 3, Manzi Thierry cyangwa Mutsinzi Ange hagira ubanza mu kibuga.

Amavubi afite akazi gakomeye imbere y’ikipe ya Mozambique yatsinze imikino 4 iheruka gukina.

Abaturage ba hano muri Mozambique ntabwo ari kenshi bakunda kuza kuri Stade amakipe (Clubs) yabo yakinnye, ariko iyo Os Mambas (ikipe y’igihugu) yakinnye baba baje ari benshi cyane.

Umukino uratangira ku is aa 18H00 za hano i Maputo, ari nayo saha yo mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo