Abakinnyi 11 Mashami Vincent ashobora kwifashisha ku mukino wa Mozambique

Kuri uyu wa kane i Maputo muri Mozambique Amavubi aratangira urugendo rw’iminsi 361 ruzasorezwa i Yaounde ku ya 09 Ugushyingo 2020, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa cya 2022.

Amavubi ari mu itsinda rya 6 ririmo ikipe ya Mozambique bakina kuri uyu wa kane, harimo kandi Cameroon izakira irushanwa ikaba yaraye inganyije na Cape Verde nayo iri muri iri tsinda 0-0 mu mukino wa mbere.

Amavubi ya Mashami arashaka itike y’igikombe cy’Africa bamaze imyaka 15 birukaho ariko yarabangiye.

Umuyobozi wa Delegatiyo y’u Rwanda iri aha i Maputo Marcel Matiku usanzwe ari na V/Perezida wa FERWAFA, avuga ko biteguye gukora ibishoboka byose bagafasha Amavubi muri iki gihe kingana n’iminsi 361, kugira ngo barebe ko u Rwanda rwabona itike y’igikombe cy’Africa.

Yaba umutoza Mashami Vincent w’Amavubi cyangwa Niyonzima Haruna umaze iminsi ayoboye abakinnyi mu kibuga, bavuga ko bafite ikipe nziza bishoboka kubona itike, ariko babizi ko ari akazi gakomeye cyane kuko nta kipe n’imwe bari kumwe yoroshye muri iri tsinda.

Imyitozo ya nyuma umutoza Vincent Mashami yakoresheje yagaragaje ko ashobora gukoresha abakinnyi 4 inyuma, agakoresha abakinnyi 3 hagati n’abandi bakinnyi 3 bagakina bataha izamu.

Ku ikipe ikunda gukoresha abakinnyi 2 bakina bambura umupira, birashoboka ko kuri uyu wa kane nyuma yo kubura Niyonzima Ally na Yannick Mukunzi, umutoza ashobora gukinisha Haruna Niyonzima na Kevin Hagati, inyuma yabo hari Bizimana Djihad wenyine.

Mozambique bahura nayo ni ikipe ikinisha abakinnyi cyane bo ku mpande bihuta nk’uko umwe mu bakurikirana umupira wa hano muri Mozambique yabibwiye FunClub.

Aba bakinnyi baba baherezwa cyane na Elias Gaspar Pelembe bakunda kwita Domingues akaba akina muri South Africa mu ikipe ya Bidvist Vits.

Ni umukinnyi ukuze kuko mu byangombwa bye handitsemo imyaka 36 y’amavuko, akaba ariko umukinnyi w’umuhanga cyane, umwe mu beza bakina muri Africa imbere mu gihugu bazi gutanga umupira neza.

Ibi bishobora kuba ari byo byatumye Mashami na we ashobora gukinisha abakinnyi bazi gukina umupira cyane kugira ngo baze guhangana n’abasore ba Os Mambas bahererekanya cyane.

Manishimwe Emmanuel na Omborenga Fitina baraza kuba bafite akazi cyane kuko iyi kipe ikoresha impande cyane ishaka ibitego.

Dore abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga:

Umuzamu: Kimenyi Yves

Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Salomon Nirisarike, Imanishimwe Emmanuel

Abakina hagati: Djihad Bizimana, Muhire Kevin, Haruna Niyonzima

Abataha izamu: Tuyisenge Jacques, Muhadjili Hakizimana, Kagere Meddie

Umutoza: Mashami Vincent

Birashoboka na none ko Seif Niyonzima yabanza mu kibuga hagati, kimwe n’uko Manzi Thierry na we ashobora gukina bakagira undi mukinnyi ukina usatira izamu ubanza ku ntebe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo