Stade u Rwanda rwacungiragaho mu kwakira imikino mpuzamahanga na yo yahagaritswe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

CAF yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika Stade ya Kigali nyuma y’igenzura ryakozwe kuri iyi stade harebwa niba yujuje ibisabwa.

 

Izindi Nkuru

Stade ya Kigali yasabwe kuvugurura urwambariro (Dressing Room) rukajyana n’igihe, gutunganya inkingi ziri imbere y’imyanya y’icyubahiro (VIP area) zibangamira abareba umupira no gushyiraho intebe zo kwicaraho aho kugumishaho sima.

 

Itangazo rya CAF rivuga ko “hashingiwe ku igenzura ryakozwe, stade ikibura byinshi ku bigenderwaho na CAF kugira ngo yemererwe kwakira amarushanwa mpuzamahanga.”

Hemejwe ko Stade ya Kigali yahagaritswe ku kwakira imikino mpuzamahanga ihuza ibihugu ndetse n’ihuza amakipe atandukanye.

CAF yavuze ko u Rwanda rwemerewe kuhakirira umukino umwe hagati y’umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu mu mikino y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Yakomeje ivuga ko nyuma y’uwo mukino, Stade ya Kigali izahita ihagarikwa ako kanya ku kwakira amarushanwa y’amakipe y’ibihugu n’aya makipe makuru y’abagabo, yaba aya FIFA cyangwa CAF.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yamenyesheje FERWAFA ko igomba kuyiha igihe n’uburyo izakosora ibyo yayisabye kugira ngo izabashe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

U Rwanda ruzakira Mali ku wa 11 Ugushyingo 2021 mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, uzaba uwa nyuma ukiniwe i Nyamirambo mbere y’uko hongera kuvugururwa.

Undi Ikipe y’Igihugu izakina muri aya majonjora, uzakirwa na Kenya ku wa 14 Ugushyingo ndetse nta wundi mukino mpuzamahanga Amavubi azakina kugeza mu mwaka utaha.

APR FC na AS Kigali ziri mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation, zishobora kwakirira imikino hanze mu gihe zaguma mu marushanwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru