Sugira Ernest yatangiye akazi muri AS Kigali yigeze gukinira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sugira Ernest rutahizamu w’umunyarwanda uheruka gutandukana na Rayon Sports kuri ubu yatangiye imyitozo ikakaye muri AS Kigali aheruka gusinyira amasezerano y’umwaka umwe (2021-2022).

Sugira w’imyaka 30 wanabaye muri AS Kigali mu 2014 akayivamo mu 2016 agana muri AS Vita Club, ubu ni umukinnyi mushya muri AS Kigali uzajya abafasha gukina ataha izamu, umwanya asanzeho Robert Saba utarahiriwe n’intangiriro ze muri iyi kipe y’umujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Sugira Ernest abaye umukinnyi mushya wa AS Kigali bazakoresha muri uyu mwaka w’imikino wiyongera kuri Lamine Moro Omar, Niyonzima Olivier Sefu, Mugheni Kakule Fabrice na Ntwari Fiacre (umunyezamu).

Image

Sugira Ernest umukinnyi mushya muri AS Kigali wavuye muri Rayon Sports

Sugira Ernest akomezanyije n’abandi imyitozo yo kwitegura imikino ya shampiyona 2021-2022, imikino izatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021. AS Kigali izatangira umwaka w’imikino 2021-2022 isura Espoir FC i Rusizi.

AS Kigali yatangiye imyiteguro ya shampiyona nyuma y’uko isezerewe mu ijonjora rya kabiri ry’imikino ya TOTAL CAF Confederation Cup 2021-2022, imikino yatsindiwemo na DCMP yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), imikino ibiri yarangiye AS Kigali itsinzwe ibitego 4-2.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru