TANZANIA: Freeman Mbowe umaze iminsi mu buroko yarezwe ibyaha by’iterabwoba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Freeman Mbowe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania ufunze, yarezwe ibyaha bijyanye n’iterabwoba, nk’uko amakuru ava muri iki gihugu abivuga.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, ishyaka akuriye rya CHADEMA na ryo ryatangaje ko yarezwe ibyaha by’iterabwoba.

Izindi Nkuru

Umukuru wa polisi ikorera i Dar es Salaam, Muliro Jumanne yabwiye BBC ko Mbowe yagejejwe mu rukiko kuwa mbere aregwa ibyaha  byashoboraga gusenya byinshi muri iki gihugu cya Tanzania.

Mu mategeko ya Tanzania, uregwa ibyaha bijyanye n’iterabwoba ntashobora kuba afunguwe by’agateganyo atatanze ingwate, bivuze ko uyu munyapolitiki agiye gukomeza gufungwa.

Mu cyumweru gishize, mu mujyi wa Mwanza mu majyaruguru y’igihugu, ni bwo polisi yataye muri yombi Mbowe hamwe n’abandi bakuru 11 bo mu ishyaka CHADEMA. Aba bafatiwe mu nama yiga ku gutuma habaho itegekonshinga rishya, gahunda leta yamaganira kure.

BBC ivuga ko itabwa muri yombi rye ryavuzweho ibirego byinshi birimo gucura umugambi wo gukora ibikorwa by’iterabwoba no kwica abategetsi bo muri guverinoma.

Ariko gutabwa muri yombi kwe kwamaganwe henshi mu gihugu no mu mahanga, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International isaba ko arekurwa.

Akanama k’abadepite bo muri Amerika na ko kagaragaje guhangayika gatewe no gutabwa muri yombi no gufungwa kwe.

Inkuru ya Vedaste Kubwimana/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru