TANZANIA: Uwagabye igitero kuri ambasade y’u Bufaransa yamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi ya Tanzania yatangaje ko yamaze kubona umwirondoro w’umugabo waraye ugabye igitero kuri ambasade y’ubufaransa muri iki gihugu, kigahitana batanu barimo n’abapolisi.

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu nibwo uyu mugabo yagiye hafi y’iyi ambasade maze arasa amasasu yurufaya  abari hafi bahasiga ubuzima, ariko nawe yahise araswa arapfa.

Izindi Nkuru

Polisi ivuga ko yamaze kumenya ko akomoka mu gace ka Mbeya, ku myaka 29 ye akaba yari umucukuzi w’amabuye y’agaciro ,icyakora abaturanyi be bavuga ko ngo nta myitwairie mibi bari bamuziho ,ku buryo byavamo ibikorwa nk’ibyo byo kwambura abantu ubuzima.

Kugeza ubu amakuru aturuka muri Tanzania aravuga ko umuryango we nawo wamaze gutabwa muri yombi kugirango hakorwe iperereza ko utaba ubyihishe inyuma ,nk’uko The citizen ikorera aho muri Tanzania ibivuga.

Inkuru ya Assoumani Twahirwa/RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru