TOKYO 2020: Salima Mukansanga yatoranyijwe mu bazasifura imikino Olempike ya ¼ mu bagore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasifuzi batanu barimo umunyarwandakazi Mukansanga Salima Radia, nibo batoranyijwe mu basifuzi bazasifura imikino ya ¼ ya Olempike mu bagore

Tariki ya 30 Nyakanga 2021, ni bwo haza kuba hakomeza imikino ya ¼ mu bagore, mu mikino Olempike ikomeje kubera mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani.

Izindi Nkuru

Mu mukino wa ¼ uzahuza U Bwongereza na Australia guhera i Saa tanu z’amanywa, uzasifurwa n’abasifuzi bose bakomoka ku mugabane wa Afurika, bikaba ari ubwa mbere mu mateka y’imikino olempike aho abasifuzi b’abagore bose bakomoka muri Afurika bazasifura umukino umwe.

Image

Mukansanga Salima Radia (Uwa gatatu uva imbere cyangwa inyuma) azasifura imikino ya 1/4 cy’irangiza

Abasifuzi batanu b’abagore bazasifura uyu mukino:

Salima Rhadia Mukansanga (Rwanda)
Mary Njoroge (Kenya)
Patience Ndidi Madu Nigeria (Nigeria)
Bernadettar Kwimbira (Malawi )
Maria Packuita Cynquela (Mauritius)

Inkuru ya Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru