Tshisekedi yateranyije inama y’igitaraganya ku bya MONUSCO yagaragarijwemo ko imyigaragambyo yaguyemo abarenga 30

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yayoboye inama idasanzwe yigaga ku kibazo cy’imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yari imaze iminsi iba, yemerejwemo ko hagiye kwigwa ku busabe bw’Abanye-Congo bifuza ko izi ngabo zitaha.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022, yanitabiriwe kandi n’abandi bayobozi bakomeye barimo Abaperezida b’Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko ya DRCongo, Minisitiri w’Intebe akaba n’umukuru wa Guverinoma ndetse na ba Komiseri badasanzwe bahagarariye Guverinoma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Minisitiri w’Intebe Wungirije na Minisitiri akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma.

Izindi Nkuru

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ku kibazo cy’imyigaragambyo yabaye muri iki Gihugu yo kwamagana MONUSCO yabaye mu bice binyuranye byo muri Kivu ya Ruguru no muri Kivu y’Epfo.

Abayitabiriye bagaragarijwe ingaruka zatewe n’iyi myigaragambyo, aho haguyemo abantu 36 barimo 13 baguye mu mujyi wa Goma, nanone abandi 13 bakaba baraburiye ubuzima i Butembo barimo bane bo ku ruhande rwa MONUSCO.

Hari kandi abandi bane baguye muri Uvira, abandi batatu barapfiriye Kanyabanga ndetse n’abandi batatu baburiye ubuzima ahitwa Kasindi, mu gihe abakomerekeye muri ibi bikorwa ari 170.

Komisiyo yashyizwe na Guverinoma yagarutse ku busabe bw’abaturage bitabiriye iyi myigaragambyo ko bifuza ko MONUSCO ihagarika ubutumwa bwayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bemeje ko ubu busabe bufite ishingiro bityo ko bugiye gusuzumwa.

Imyanzuro y’iyi nama igaragaza ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiyemeje gutegura inama izayihuza na MONUSCO kugira ngo hasuzumwe uyu mugambi wo guhagarika ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Felix Tshisekedi waboneyeho kwisegura ku Munyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku bw’impfu z’abari mu butumwa bw’uyu muryango, yanamwibukije imyanzuro yafatiwe M23.

Yavuze ko kuba uyu mutwe wava mu bice wafashe nkuko byemeranyijweho mu nama zitandukanye zirimo iy’i Nairobi, iy’i Luanda ndetse n’iy’Akanama k’Umumuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi ku ya 01Kamena 2022, ari ingenzi.

Perezida Tshisekedi yayoboye iyi nama idasanzwe
Inama yitabiriwe n’abayobozi banyuranye muri Guverinoma ya Congo
Umuvugizi wa Guverinoma yasomye imyanzuro yafatiwe muri iyi nama

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru