Twatsinzwe igitego cy’Ubugoryi- Mashami Vincent nyuma yo gutsindwa na Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Ikipe y’Igihigu “Amavubi”   itsinzwe umukino wa kabiri n’Ikipe y’Igihugu y’Ubugande yatangaje ko yatsinzwe igitego yise Stupid goal (Igitego cy’Ubugoryi).

 

Izindi Nkuru

Gutsindwa na Uganda imikino ibiri, byatumye ikipe y’u Rwanda idakomeza guhatanira itike yo kwerecyeza mu gikombe cy’Isi cyo muri Qatar muri 2022 gusa ikaba isigaje imikino ibiri igomba gukina idafite icyo isobanuye.

 

Ubwo u Rwanda rwatsindirwaga mu Rwanda ku wa Kane tariki 07 Ukwakira 2021, Abanyawanda baraye nabi kuko bari bizeye intsinzi ari na ho bamwe batangiriye gusaba impinduka mu ikipe y’Igihugu.

Nyuma y’umukino umutoza Mashami yavuze ko “Ndashaka gushimira abavandimwe bacu b’Abagande bakinnyi neza, twatsinzwe igitego cy’Ubugoryi. Wari umukino mwiza unogeye ijisho.”

 

Biteganyijwe ko Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse n’abandi babaherekeje, baragera i Kigali ku isaha ya saa sita aho akubutse muri Uganda nyuma yo gusubirwa n’ikipe ya kiriya gihugu ikabatsinda ikindi gitego cyatumye u Rwanda rutsindwa imikino ibiri rukanasezererwa mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

 

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko ikipe “Igera i Kigali saa sita z’amanywa kuri uyu wa mbere ivuye i Kampala aho yakiniye umukino wo kwishyura na Uganda Cranes mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.”

 

Ubu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, FERWAFA yibukije ko “Amavubi yaraye atsinzwe na Uganda 1-0.”

 

Bamwe mu Banyamakuru ba siporo mu Rwanda bavugaga ko impinduka zikwiye guhera ku guhagarika umutoza Mashami Vincent bavuga ko adakwiye gutoza ikipe y’Igihugu mu gihe we yavuze ko kuri we ntacyo yishinja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru