U Budage n’u Bufaransa bahamya ko ntakizababuza gutanga dose ya gatatu y’urukingo rwa COVID-19

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibihugu by’u Budage n’u Bufaransa byatangaje ko  bigishikamye kuri gahunda bifite yo gutanga dose ya Gatatu y’urukingo rwa COVID-19 ku baturage n’ubwo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ribibuza.

Impamvu ibi bihugu bashaka gukingira abaturage babo inshuro eshatu ni ukugira ngo imibiri yabo yongererwe ubudahangarwa ku buryo yahangara n’ubwoko bushya bwa COVID-19 bwa Delta.

Izindi Nkuru

OMS yo isaba ibihugu kuba biretse gutanga doze ya gatatu mu gihe hakiri umubare munini w’abatarabona na dose imwe.

Perezida w’ubufaransa ,Emmanuel Macron yavuze ko bamaze kubona izi nkingo z’inyongera ku buryo guhera mu kwezi  gutaha bazatangira gukingira abari mu zabukuru n’abandi bafite ibyago byo kwandura COVID-19 kurusha abandi, ni nako kandi bimeze mu Budage, tutibagiwe ko hari n’ibindi bihugu byo byatangiye gutanga iyi dose ya gatatu birimo na Israël.

Inkuru ya: Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru