U Bufaransa bwaciye urubuga rwa Google amayero miliyoni 500

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inkuru ya RFI ivuga ko urwego ngenzuramikorere mu Bufaransa rwamaze guca amande abashinzwe urubuga rwa Google bitewe no kutubahiriza amasezerano rufitanye n’abakora itangazamakuru muri iki gihugu.

Amasezerano ibi bitangazamakuru bisanzwe bifitanye n’uru rubuga arimo kwishyura amafaranga hakurikijwe inkuru zifashishijwe mu gukorwa cyangwa gusomwa binyuze kuri uru rubuga ariko rukaba rutarishyuye ibitangazamakuru bituma urwego ngenzuramikorere muri iki kigo rushyiraho amande ya miliyoni 500 y’amayero, aya akaba arenga miriyari 500 z’amanyarwanda.

Izindi Nkuru

Uru rubuga kandi rwahawe igihe kitarenze amezi abiri cyo kuba rwamaze gutanga aya mande no  kubahiriza amasezerano rufitanye n’ibitangazamakuru.

Inkuru ya Kubwimana Vedaste/RadioTV10Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru