U Buholandi bugiye gushyira ingufu mu kohereza abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Buholandi buravuga ko burimo gukora ibishoboka byose ngo bwohereze abakekwaho gusiga bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda baba bakihisheyo kuko icyaha cya Jenoside ari icyaha cy’indengakamere, ni mu gihe iki gihugu kivuga ko imyaka 25 ishize gifatanya n’u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera.

Ubutabera butinze ntibuba bukiri ubutabera iri ni ihame ry’ubutabera nyamara hari abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatusti bakihishe hirya no hino mu mahanga.

Izindi Nkuru

Iki nicyo Umuryango AEGIS Trust uheraho usaba ibihugu bikibacumbikiye kubohereza bakaburanishwa cyane cyane ubisaba igihugu cy’u Buholandi nka kimwe mu bihugu bigifite abantu bakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Matthijs Wolters, Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda avuga ko imyaka 25 ishize igihugu ahagarariye cyagize uruhare mu kohereza bamwe bakekwaho gukora Jenoside ariko ko rukinafite umukoro wo kohereza abakekwaho n’abayikoze bakiriyo.

”Abaholandi dushyigikira ubutabera, kandi icyaha cya Jenoside ni icyaha ndengakamere, twafatanyije n’u Rwanda muri gacaca, ariko tunemera uwakorewe icyaha, iyo uwayimukoreye ahaniwe aho icyaha cyabereye bigira akamaro. Hari abakekwaho gukora Jenoside boherejwe n’u Buholandi ariko twiteguye no gukorana n’u Rwanda ndetse n’igipolisi mpuzamahanga”

Ubutabera bw’u Rwanda buvuga ko bwakoze inyandiko zo guta abakekwakowgukora jenoside yakorwewe abatutsi bakiri mumahanga zigera kuri 1146 ubushinjacyaha bwazohererehe ibihugu bisaga 33 byiganjemo ibyo muri Afurika ,kugeza ubu imanza zimaze gucibwa mumahanga ni 23 naho abagera kuri 23boherejwe mu rwand harimo nabaturutse mubuhorandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru