U Rwanda mu masezerano yo gukumira gushyira abana mu Gisirikare

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubw’Ikigo ‘Dallaire Institute for Children, Peace and Security’ cyashinzwe na General Roméo Dallaire, bashyize umukono mu masezerano avuguruye agamije gukumira ibikorwa byo gushyira abana mu gisirikare.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira ndetse na Dr Shelly Whitman, Umuyobozi Mukuru w’ikigo ‘Dallaire Institute for Children, Peace and Security’.

Izindi Nkuru

Aya masezerano avuguruye y’imyaka itanu, agamije gukumira ibikorwa byo gushyira no kwifashisha abana mu Gisirikare muri Afurika ndetse no ku Isi yose.

Aya masezerano yasinywe, azafasha mu kugaragaza uruhare rwa buri rwego mu Kigo cy’Ikitegerereza cya Dallaire kiri i Kigali ndetse no kwerekana ibikorwa bikenewe mu gukora mu gukomeza guhuriza hamwe imbaraga.

Iki kigo kizwi nka African Centre of Excellence gisanzwe kigira uruhare mu kongerera ubushobozi mu bushakashatsi, mu myitozo ndetse no mu mirongo migari igamije gukumira ibikorwa byo gushyira no gukoresha abana mu gisirikare muri Afurika.

Ikigo ‘Dallaire Institute for Children, Peace, and Security’, cyashinzwe General Roméo Dallaire muri 2007 wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu 1994.

U Rwanda n’ikigo Dallaire Institute for Children, Peace and Security bavuguruye amasezerano
Impande zombi zagize ibyo sumvikanaho

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru