U Rwanda rwagaragaje ikihishe inyuma ya raporo nshya ya UN ishinja RDF gufasha M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ibirego bivugwa ko bikubiye muri raporo y’itsinda rya Loni yemeza ko Ingabo z’u Rwanda zafatanyije na M23 mu guhungabanya umutekano muri Congo, bigamije kugoreka ukuri kw’ibibazo.

Ibiro Ntaramakuru mpuzamahanga nk’iby’Abafaransa (AFP) n’iby’Abongereza (Reuters) byatangaje inkuru ivuga ko ririya tsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ryagaragaje ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Ingabo z’u Rwanda zagabye ibitero muri Teritwari ya Rutshuru hagati y’Ugushyingo 2022 na Nyakanga 2022.

Izindi Nkuru

Iyi raporo ifite paji 131 yashyikirijwe akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, igaragaza ko abasirikare ba RDF bagera mu 1 000 bambutse bakajya muri Congo ndetse ko bafatanyije na M23 kugaba igitero gikomeye ku kigo cya Gisirikare cya Rumangabo tariki 25 Gicurasi 2022.

Nanone kandi izi mpuguke zagaragaje ko nubwo RDF yafatanyije na M23, ku rundi ruhande FARDC na yo yarwanye ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo uw’iterabwoba wa FDLR urwanya u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yahise ishyira hanze itangazo rivuga kuri aya makuru ari muri iriya raporo, ivuga ko idashobora gutanga ibitekerezo kuri raporo itarajya hanze mu nzira zemewe.

Iri tangazo rivuga akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kakiriye iri tsinda rya UN muri Kamena kandi ko biriya birego by’ibinyoma bitari biri muri raporo ryagashyikirije mu gihe indi raporo igomba kujya hanze mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ikihishe inyuma iby’iyi raporo nshya ishinja u Rwanda, yagize iti “Ibi ni umutego ugambije kugoreka ibibazo bya nyabyo Bihari.”

Ikomeza igira iti “Igihe cyose ikibazo cya FDLR ikorana n’Igisirikare cya DRC, kitarahabwa uburemere ngo gikemurwe umutekano mu karere k’Ibiyaga bigari ntabwo ushobora kugerwaho. Ibi byabereye mu masho ya MONUSCO imaze imyaka irenga 20 muri DCR ariko ntiyigeze ibibonera umuti.”

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje igaragaz ako ahubwo hari ibitero byagiye bigabwa mu Rwanda biturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikangiza imitungo y’abaturage.

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “U Rwanda rufite ubudahangarwa ruhabwa n’amategeko n’uburenganzira bwo kurinda ubusugire bwacu n’abaturage bacu kandi ntabwo twategereza ngo ikibi kibe.”

U Rwanda ruvuga ko icyatumye M23 ibaho kizwi n’ubutegetsi bwa DRC ariko ko bwakomeje kukigira umutwaro w’ibindi Bihugu.

Bati “U Rwanda rwambuye intwaro abarwanyi ba M23 baruhungiyemo baturutse muri DRC. abandi bagiye bakwira mu karere bafitanye ibibazo na Guverinoma, ntaho bahuriye n’u Rwanda.”

U Rwanda ruvuga kandi ko rucumbikiye impunzi z’Abanye-Congo ibihumbi byinshi zimaze imyaka irenga 25.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru