U Rwanda rwamaganye igihuha ko hari Abanye-Congo babiri babonetse i Kigali bishwe n’iyicarubozo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uhagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ambasaderi Vincent Karega yamaganye amakuru yavuzwe ko hari Abanye-Congo babiri babonetse i Kigali bapfuye bazize ibikorwa by’iyicarubozo bakorewe.

Ambasaderi Vincent Karega yifashishije ubutumwa bwakwirakwijwe kuri facebook n’uwitwa Alice Kalamb watangaje iki gihuha, yavuze ko ari inkuru y’ikinyoma.

Izindi Nkuru

Yifashishije ifoto igaragaza ubutumwa bw’uyu muntu, Vincent Karega yagaragaje ko ubu butumwa ari igihuha, agira ati “Haba ari ahantu ndetse n’impuzankano byombi nta na kimwe kiba mu Rwanda.”

Ubu butumwa bw’ikinyoma bwanditswe n’uyu witwa Alice Kalamb, buvuga ko abo basore babiri b’Abanye-Congo babonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Kamena bishwe n’iyicarubozo ngo bakorewe n’inzego z’ubutasi, ngo basanzwe ari abanyeshuri barimo uwo yise Andre Kongolo Kalala na Jonas Birindwa Baruti.

Bamwe mu batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Vincent Karega bwamagana iki gihuha, bavuze ko ibi ari ibirego bidagite ishingiro bikomeje kuranga bamwe mu baturage ndetse n’abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki gihuha cyatangajwe n’uyu muntu mu gihe umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urimo igitotsi aho bamwe mu baturage n’abayobozi bo muri iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda bakomeje gukoresha imvugo z’urwango bari kugaragariza u Rwanda n’Abanyarwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yo ikomeje gusaba ubutegetsi bwa DRC guhagarika ibikorwa nk’ibi kuko bishobora gutuma umwuka mubi uzamuka ndetse igasaba ko niba bafite ibibazo bashaka ko bikemuka babinyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko aho kujya kuvuga mu itangazamakuru.

Mu Mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Epfo, kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022, haramukiye imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda, aho Abayitabiriye basabye ubutegetsi bw’Igihugu cyabo guhagarika umubano gifitanye n’u Rwanda.

U Rwanda runafite byinshi rukwiye gushinja DRC birimo ibisasu igisirikare cy’iki Gihugu cyateye mu Rwanda ndetse no gushimuta abasirikare babiri ba RDF, rwo rwasabye itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura imipaka mu karere gukora iperereza kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru