U Rwanda rwemeje ko nirukomeza kuraswaho ruzasubiza mu buryo bwa gisirikare

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta yatangaje ko u Rwanda rufite uburenganzira n’ubushobozi bwo kurinda abaturage barwo bityo ko mu gihe rwakomeza kuraswaho na DRCongo, na rwo ruzitaba.

Dr Vincent Biruta yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru cyagarutse ku mwuka mubi wavutse y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yagarutse ku bisasu byarashwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inshuro ebyiri mu mezi abiri gusa.

Yavuze ko ibisasu bya mbere byarashwe na FARDC ku itariki ya 19 Werurwe 2022.

Yagize ati “Ariko ejobundi ku wa 23 Gicurasi noneho hagwa amabombe menshi muri Burera no muri Musanze, noneho asenya inzu anakomeretsa n’abantu.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo mu mpera z’icyumweru gishize, bugaruka kuri ibi bisasu byarashwe na FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Dr Vincent Biruta yavuze ko ubwo FARDC yarasaga ibi bisasu byaguye mu Rwanda mu cyumweru gishize, yavuganye na mugenzi we wa DRC, akamwizeza ko bagiye kubikemura ariko ko kuva icyo gihe ntacyo basubije u Rwanda.

Biruta kandi yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifite amakuru yizewe ko FARDC iri gukorana na FDLR mu rwego rwo gufasha uyu mutwe gushinga ibirindiro hafi y’u Rwanda kugira ngo ujye ubasha guhungabanya umutekano w’abaturarwanda.

Yavuze kandi ko Guverinoma y’u Rwanda yanaganiriye n’abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda ikabereka uburyo MONUSCO na yo ikomeje kurebera ibi bikorwa by’ubushotoranyi biri gukorwa na FARDC.

Dr Vincent Biruta yavuze kandi ko u Rwanda rwamenyesheje aba bahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda ko Igihugu kitazakomeza kurebera mu gihe ibikorwa nk’ibi by’ubushotoranyi byakomeza kuko u Rwanda rufite inshingano zo kurinda abaturage barwo.

Ririya tangazo ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ryanavuze ko hari abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR ubu bakaba bari mu maboko y’uyu mutwe.

Dr Biruta yavuze ko DRC nitarekura abasirikare b’u Rwanda ikanakomeza kurasa mu Rwanda, na rwo rufite uburenganzira n’ubushobozi bwo kwitabara.

Yagize ati “Dufite inshingano zo kurinda abaturage bacu no kurinda imipaka y’igihugu cyacu. Igihugu iyo gitewe kiritabara.”

Gusa Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda aherutse gutangaza ko u Rwanda rudafite umwuka wo kurwana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko iyo ruza kuwugira rutari kwihanganira ibi bikorwa by’ubushotoranyi bikaba ku nshuro ya kabiri.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi, Alain Mukuralinda yagize ati “iyo umwuka wo kurwana uba uhari, bari kurasa ku butaka bw’u Rwanda mu kwezi kwa Gatatu ukihangana ariko mu kwa Gatanu barasa na we ukarasa, ntabwo bivuze ko u Rwanda rudashoboye kurasa.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru