U Rwanda rwemeje ko rwinjiye mu kibazo cya Teta Sandra muri Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana yatangaje ko ambasade iri gukurikirana ikibazo cy’Umunyarwandakazi Teta Sandra uvugwaho guhohoterwa na Weasel Manizo babyaranye.

Hamaze iminsi havugwa inkuru y’iri hohoterwa rikorerwa Teta Sandra nyuma yuka hagaragaye amafoto ye yuzuye inkovu umubiri wose yatewe n’inkoni yakubiswe na Weasel.

Izindi Nkuru

Iri hohoterwa ryahagurukije abantu batandukanye barimo n’ibyamamare byo mu Rwanda no muri Uganda, basaba ko Weasel aryozwa iri hohoterwa akorera uyu Munyarwandakazi bafitanye abana babiri.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana yabwiye The New Times ko bari gukurikirana iki kibazo.

Yagize ati Turi kugikurikirana. Ababyeyi be [ba Teta Sandra] bari habo, barahuye ndetse baramuganiriza ndetse natwe twarabonanye. Ibyo ni byo nabasha kubabwira aka kanya.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022, hari amakuru yavugwaga ko ababyeyi ba Teta Sandra bagiye muri Uganda ariko ntibahite babonana n’uyu mukobwa wabo ngo kuko yabanje kubihisha.

Bamwe mu bazi iri hohoterwa rikorerwa Teta Sandra, bavuga ko atari irya vuba kuko Weasel Manizo akunze kumukubita ariko umugore we akabizinzika akanga kumushyira hanze ngo adafungwa kandi amukunda.

Umugore Jose Chameleon, Daniella Atim Mayanja, uri mu bagaragaje ko ari gushengurwa n’ibyo Weasel ari gukorera Teta Sandra, aherutse gushyira hanze amafoto yerekana uburyo uyu muramu we yakubise umugore we.

Daniella mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yanagaragaje ko hari umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu uzwi nka IJM (International Justice Mission) wamugaragarije ko ushaka gufasha Teta Sandra.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru