UBURINGANIRE: Hari abahamya ko igihe kigeze ngo n’abagabo bajye bakorerwa ibirori bya “Groom Shower”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage ntibavuga rumwe ku gitekerezo cy’imiryango imwe iharanira uburinganire n’iterambere ry’umuryango cy’uko abagabo nabo bajya bahabwa impanuro mbere yo kurushinga nk’uko bigenda ku bakobwa ibizwi nka “Bridal shower”.

Bisa n’ibimaze kumenyerwa ko umukobwa ugiye gushyingirwa, bagenzi be bafata umunsi wo kumusezeraho bakamuha inama n’impanuro ari byo bita “Bridal shower”, hagamijwe kumufasha kuzubaka urwo atashye rugakomera.

Izindi Nkuru

12 Groom Shower Ideas Your Fiancé Will Love

Abagabo barasabwa kujya bakorerwa ibirori bya groom shower nk’uko bigenda ku bagore mbere yo gushyingirwa

Kuba izi mpanuro zihabwa uruhande rw’umukobwa ariko umuhungu we ntabikorerwe, ni byo imiryango iharanira uburinganire n’iterambere ry’umuryango ishingiraho ivuga ko bitanga icyuho mu buringanire bw’uyu muryango mushya, bagasanga umusore nawe yajya ahanurwa  nk’uko Uwamariya Josephine uyobora Action Aid mu Rwanda abivuga.

Yagize ati” Umukobwa akorerwa Bridal Shower, akigishwa kuzubaha umugabo n’ibindi, kandi ni byiza rwose, ariko n’umusore na we ajye akorerwa Groom shower kugira ngo amenye uko azafasha umugore we.”

Bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko mu gihe izi bridal shower zitakozwe nko kugwiza umurongo umukobwa akagirwa inama, ngo biramufasha cyane ndetse nabo bagasanga n’umusore agiye azihabwa byaba byiza kurushaho.

Umwe yagize ati “Mbona umukobwa wakorewe bridal shower bimufasha bityo n’abasore barazikeneye rwose, kugira ngo bitazamugora gufatanya n’umugore”.

Mukamazera Joyce we yagize ati “ Rwose iyo umukobwa bamwegereye bakamugira inama, biramufasha rwose, rero n’abasore barazikeneye kuko ntawe babona ubaganiriza, bigatuma bashinga urugo hari ibyo batazi.”

Ku ruhande rw’abasore bamwe na bo babyemeranyaho n’aba bagore bakavuga ko koko basanga bikenewe ko bagirwa inama z’uko bazitwara mu rugo ,icyakora hari n’abatabikozwa.

Uwitwa Dusenge John yagize ati “ Rwose byadufasha pe, kuko kuba umukobwa agirwa inama umuhungu ntagire icyo amenya ,urumva ni ikibazo.”

Undi witwa Kubwimana Maurice we yabiteye utwatsi ati “ reka si ngombwa ko umugabo ajya kwirirwa ahanurwa, aba agiye gushinga urugo azi icyo gukora, no mu muco umugabo aba ari umugabo,nta mpamvu rero yo gukorerwa ibyo birori ngo arahanurwa.”

Bridal shower - Wikipedia

Abahanga mu byimibanire bahamya ko Bridal Shower umugore kubaka urugo

N’ubwo umubare munini w’abo twaganiriye bemeza ko inama zitangirwa muri bridal shower ari ingiakamro mu iterambere ry’umuryango uba ugiye gushingwa, hari abakuze bavuga ko kuba utagikorwa bijyanye n’umuco byakomotseho,aho umukobwa yahanurwaga na ba Nyrasenge bamureze ,ngo none bakaba baganrrzwa n’abavuye imianda yose ,ngo bituma nubuzirange bw’ibyo babwirwa bukemangwa ngo dore ko hari n’abicuza impamvu babibwiwe.

Yanditswe na Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10 

  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru