Ubuyobozi bwa APR FC bwahakanye ko butimanye abakinnyi mu Mavubi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021, ubwo ikipe y’ingabo z’igihugu  ‘APR FC’ yakinaga na Gasogi United umukino wa gicuti, havuzwe byinshi nyuma yo kubona abakinnyi umutoza yari yiyambaje muri uwo mukino.

 

Izindi Nkuru

Mu mukino APR FC yatsinzemo Gasogi ibitego 2-1, hagaragayemo bamwe mu bakinnyi bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu ariko kubera ibibazo by’imvune bari bafite, ntibabashije kwitabira ubutumire bitewe na raporo y’ Abaganga batanze igaragaza ko batameze neza ku buryo bakwiyambazwa.

 

Mu bakinnyi bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi ntibitabire kubera imvune harimo Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco, ndetse na Kwitonda Alain. Aba bakinnyi bose bakaba bari bafite imvune nk’uko bigaragara muri raporo y’ Abaganga ndetse bakaba baragiye banavurwa n’ Umuganga w’ikipe y’igihugu bwana Patrick Rutamu.

Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko « Nyuma yo kubona raporo y’ Abaganga ubuyobozi bwa APR FC bwabimenyesheje Umunyamabanga w’ Umusigire wa FERWAFA bwana David, ndese n’umutoza w’ikipe y’igihugu bwana Mashami Vicent wanavuze ko nawe atashamishwa no guhamagara umukinnyi utameze neza anashimira ubuyobozi bwa APR FC kuba bamumenyesheje hakiri kare ».

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru