UBUZIMA: Abaturage bakomeje gutaka serivisi mbi bahabwa n’abaganga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bagana ibitaro n’amavuriro atandukanye barasaba inzego bireba kubatabara ku bibazo bya serivisi mbi zisigaye ziri kwa muganga zinatuma bamwe bahaburira ubuzima abandi bakahakura ubumuga.

Urugero ni urw’umubyeyi uvuga ko amaze imyaka ibiri yivuza ubumuga yatewe no kubyazwa nabi kandi akaba yarabuze gikurikirana.

Izindi Nkuru

Abaturage twasanze ku bitaro bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cya serivisi mbi basigaye bahurira nazo mu bitaro n’amavuriro atandukanye.

Ababyeyi twasanze ku bitaro bya Muhima  mu karere ka Nyarugenge, mu magambo  yabo bavuga ko nabo aha kwa muganga bahahuriye n’uruva gusenya .

Uwitwa Karigirwa Anastasie yagarutse kuri iki kibaz agira ati” Nabyaye mu 2019, ubu hashize imyaka ibiri mfite ikibazo cyo mu nda kubera ko bambyaje nabi, ubu naramugaye ntacyo mbasha gukora. Ubwo rero ntiwabura kuvuga ko ari serivisi mbi.”

Ibi kandi babihurizaho n’uyu twasanze ku bitaro by’umujyi wa Kigali (CHUK), aho twanasanze umwe uvuga ko amaze igihe ahasiragira ahivuza uburwayi bukomeye, ariko ngo na rimwe bamwakiriye bamubaze nabi gusa ngo siho gusa .

Ati” Naje hano mu Kwa mbere ndwaye Emoloyide, muganga arambaga ariko sinakira, akajya akomeza kumbwira ngo nzagaruke, kumbe yari azi ko yabaze igice kimwe hari indi ikirimo, ubwo rero n’ubu ndacyasiragira kandi merewe nabi. Icyakora Leta ikore igenzura ryihariye gusa Kibagabaga ho birarenze .”

Aba baturage bifuza ko inzego bireba zakora igenzura ryihariye bakareba umuzi w’iki kibazo niba nta sano bifitanye n’ubumenyi buke.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima, Mahoro Julien Niyingabira avuga ko bo ibi batabibona nk’ibidasanzwe kandi ngo iryo genzura bahora barikora .

“Ubundi hari uburyo umuganga wakoze amakosa akurikiranywa byaba ngombwa agahanwa. Ntabwo rero ari ukuvuga ngo abaturage barabona bidasanzwe ngo byiyogereye, impamvu ni uko hari umuturage  utaramenya gutandukanya serivisi mbi no kuba umuganga yakoze ibishoboka byose ariko ntabashe kumuvura iyo ndwara nk’uko abyifuza.”

Ikibazo  cya serivisi zitanoze abarwayi  bariguhiria nazo kwa muganga, ntikivuzwe uyu munsi gusa  kuko no mu minsi ishize, hagiye humvikana inkuru z’abahuye nabyo bibagiraho ingaruka zikomeye barimo umugabo uherutse kwerurira itangazamakuru ko yagiye kwivuza mu nda bikarangira aciwe ukuguru.

Umubyeyi waciwe ibere nta kibazo rifite, uwabazwe amara agasigwa hanze akajya ayatwara mu gitenge, umubyeyi warinze ubyara umwana upfuye kubera kutitabwaho, uwaciwe ikiganza bitari ngombwa, hari n’abahita babiburiramo ubuzima.

Abaturage bavuga ko mu gihe inzego bireba ntacyo zakora ngo iki kibazo gikemuke, bazatakariza icyizere aya mavuriro bibe byakongera umubare w’abivuza magendu.

Inkuru ya Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru