UEFA CL: Igitego cya Cristiano Ronaldo cyafashije Manchester United kuruhuka imbere ya Atalanta

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igitego cya Cristiano Ronaldo cyo ku munota wa 81’ w’umukino cyafashije Manchester United gutsinda Atalanta ibitego 3-1 mu mukino w’itsinda rya gatandatu mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, imikino y’umunsi wa gatatu yakinwaga ku mugoroba w’uyu wa gatatu.

Manchester United iheruka gutsindwa na Leicester City ibitego 4-2 muri shampiyona, nta kindi kireguzo yari ifite imbere y’abafana bayo kuri Old Traford mu gihe yari ikuba itsinzwe undi mukino wa UEFA Champions League kuko byari guhita bishyira ahabi umutoza Ole Gunnar umaze iminsi agerwa amashoka ku ntebe yo gukomeza gutoza iyi kipe yambara umweru n’umutuku.

Izindi Nkuru

Atalanta yo mu gihugu cy’u Butaliyanoi niyo yayoboye umukino hakiri kare kuko mu minota 30 yari imaze kwinjiza ibitego bibiri byatsinzwe n’umunyacroatia Mario Pašalić ku munota wa 15 mbere y’uko umunya-Turkia Merih Demiral yatsinze icya kabiri ku munota wa 29 w’umukino.

Nyuma y’ibi bitego nibwo abafana ba Manchester United babayeho nk’aho bemeye icyaha cyo kuba bafana ikipe idashoboye kwikura kuri Atalanta imbere y’abafana bayo. Gusa,muri uwo mwanya nibwo Harry Maguire yahise yerekana ko kuba kapiteni bifite ubusobanuro ababonera igitego ku munota wa 75 w’umukino ku mupira yahawe na Bruno Fernandez, igitego cyaje gisanga icyatsinzwe na Marcus Rashord ku munota wa 53’.

Ku munota wa 81 nibwo Cristiano Ronaldo yabyaje umusaruro umupira watewe na Luke Shaw ahita akozaho umutwe bityo Manchester United ihita iyobora itsinda n’amanota atandatu (6) mu mikino itatu mu gihe Atalanta ari iya kabiri n’amanota ane (4).

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru