UEFA CL: Umukino Cristiano Ronaldo yatsinzemo Villareal watumye aca gahigo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku mugoroba w’uyu wa gatatu ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa kabiri w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League), Cristiano Ronaldo w’imyaka 36 niwe wafashije Manchester United kubona igitego cy’ikinyuranyo mu mukino batsinzeko Villareal ibitego 2-1.

Igitego cyo ku munota wa 90+5’ cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo cyatumye yuzuza ibitego 136 muri iri rushanwa akomeza kuba uwa mbere ufite ibitego byinshi aho akurikirwa na mucyeba we Lionel Messi wa Paris Saint Germain (PSG) ufite ibitego 121.

Izindi Nkuru

Watch: Cristiano Ronaldo Scores Dramatic Last-Gasp Winner For Manchester  United In Champions League Clash vs Villarreal | Football News

Cristiano Ronaldo bwari ubwa mbere yinjiza igitego mu izamu rya Villareal ari umukinnyi wa Manchester United

Umukino wa Villareal (Spain) Cristiano Ronaldo yatsinzemo igitego cyatanze amanota atatu kuri Manchester United, watumye uyu mugabo yuzuza imikino 178 muri iri rushanwa.

Cristiano Ronaldo yujuje imikino 178 muri UEFA Champions League aca kuri Iker Casillas wahoze ari umunyezamu wa Real Madrid wakinnye imikino 177.

Image

Cristiano Ronaldo ubwoyari amaze kureba mu izamu

Lionel Messi kuri ubu uri muri PSG amaze gukina imikino 151, Xavi Hernandez wabaye muri FC Barcelona yakinnye aranganya na Lionel Messi (151) mu gihe Raul Gonzalez nawe wabaye muri FC Barcelona nawe yakinnye imikino 142.

Muri uyu mukino Manchester United yatsinzemo Villareal ibitego 2-1, igitego cya mbere cya Manchester United cyatsinzwe na myugariro Alex Telles ku munota wa 60, igitego kishyuraga icyari cyatsinzwe na Paco Alcacer ku munota wa 53.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru