UGANDA: Bright Anukani yasinye muri Vipers SC ya Robertinho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bright Anukani wari umukinnyi wo hagati mu ikipe ya KCCA FC y’iwabo muri Uganda, yasinye amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya Vipers SC, amasezerano arimo ko bashobora kuyongeraho undi mwaka mu gihe umwaka wa mbere waba urangiye.

Binyuze ku rubuga rwa Vipers SC ikinira kuri sitade ya St Marry’s iri mu gace ka Kitende, bavuga ko Anukani w’imyaka 21 ukina hagati mu kibuga bamuzanye nk’igisubizo muri uyu mwanya kuko bamwizeramo ubushobozi bwo gushorera imipira igana ku izamu no kuba anifitemo ubushobizi bwo gutsinda ibitego aturuka hagati.

Izindi Nkuru

Bright Anukani wabaye muri Proline FC kuva mu 2017 mbere yo kujya muri KCCA FC. Muri Proline FC, Bright Anukani yakinnye imikino 45 atsinda ibitego 23.

Bright Anukani ubwo yasinyaga muri Vipers SC

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri Vipers SC, Bright Anukani wari intizanyo ya Proline FC muri KCCA kuva mu 2020, yavuze ko yishimiye kuba ari umukinnyi mushya muri iyi kipe kuko ngo iri mu makipe buri mukinnyi w’Umugande wese yifuza gukinira.

“Nejejwe no kuba nasinye mu ikipe y’ubukombe. Nagize ibihe byiza ubwo nari muri Proline FC ndetse ndanashimira buri umwe wese ufite aho ahurira na Proline FC kuko baramfashije bamba inyuma ijoro n’amanywa mu myaka y’imikino yose nahamaze. Vipers SC ni ikipe ikomeye uwo yakomangira wese yayifungurira imiryango kuko ni ikipe y’agatangaza kuri njye.” Bright Anukani

Bright Anukani mu myitozo ya mbere yakoreshejwe na Robertinho

Vipers SC ni ikipe itozwa na Roberto Goncalves de Carmo “Robertinho” watojeho ikipe ya Rayon Sports. Kuri Bright Anukani avuga ko ku munsi wa mbere ahura n’uyu mutoza bagiranye ibiganiro amwereka icyo amukeneyeho mu kibuga ndetse ku bwe yumva afite icyerecyezo kiza n’ikipe muri rusange.

“Mpereye mu biganiro nagiranye n’umutoza mukuru ku munsi wa mbere w’imyitozo. Nishimiye ko icyerecyezo afite na gahunda ziri imbere. Robertinho ari kubaka ikipe itsinda, njyewe rero ubu umutima wanjye uri muri Vipers SC kuko twatangiye imyiteguro tunakina imikino ya gicuti kugira ngo tuzatangire umwaka w’imikino 2021-2022 duhagaze neza” Anukani aganira n’urubuga rwa Vipers SC

Bright Anukani yerekana umwenda wa Vipers SC

Bright Anukani ni umukinnyi usanzwe anahamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Uganda “Uganda Cranes” kuko ari no mu bakinnyi baserukiye iki gihugu mu mikino ya nyuma ya TOTAL CHAN 2020 yabereye muri Cameron nyuma yo kuba yari mu ikipe ya Uganda Cranes yatwaye CECAFA Senior Challenge Cup 2019.

Vipers SC ibitse igikombe cya shampiyona 2020-2021, kuri ubu bari mu rugendo rwo gushaka uko bakongera umubare w’ibikombe bya shampiyona kuko ubu babitse bitanu.

CAF Confederations Cup: Anukani strike enough to hand Proline draw in  Rwanda - PML Daily

Bright Anukani ubwo AS Kigali yahuraga na Proline FC muri TOTAL CAF Confederation Cup 2019

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru