Uganda: Umusirikare yishe arashe mugenzi we bapfa umukobwa ukora akazi ko mu rugo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusirikare ufite ipeti rya Private mu Gisirikare cya Uganda, arakekwaho kwica mugenzi we bapfa umukobwa usanzwe ari umukozi wo mu rugo barindaga.

Uyu musirikare witwa Pte James Omeri Kamarendi wo muri Batayo ya 29, arakekwaho kwica arashe mugenzi we Pte Bwire Laurence mu ijoro ryo ku wa Kabiri.

Izindi Nkuru

ASP Samson Kasasira, Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Rwizi kabereyemo iki gikorwa, yavuze ko aba basirikare bombi babanaga muri batayo ya 29 mu Gisirikare cya UPDF.

Nkuko bitangazwa na Polisi ya Uganda, uyu musirikare ukekwaho kwica mugenzi we, yakoraga akazi k’uburinzi mu rugo rw’umugore w’umuyobozi w’Umudugudu mu Kagari ka Kitooha muri Paruwasi ya Kagenda.

ASP Samson Kasasira yatangaje aba basirikare bombi bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mukozi wo muri uru rugo barindaga, ari na byo byatumye barwana, umwe akarasa mugenzi we.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Mbarara kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma mu gihe uwamwishe we yahise atangira gushakiswa kuko yahise atoroka akimara kumwica.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru