Uganda yabaye igihugu cya kane cyageze mu Rwanda gukina FIBA AfroBasket2021

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abagabo bakina Basketball “Silverbacks” yageze mu Rwanda aho yaje kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Rwanda kuva tariki 24 Kanama-5 Nzeri 2021. Uganda yabaye ikipe ya kane muri 12 azagera mu Rwanda nyuma ya South Sudan, Misiri na Republique Centre Afrique.

Ikipe y’igihugu ya Uganda iri mu itsinda rya kane (D) kumwe na Senegal, Cameron na South Sudan izaba ikina iri rushanwa ku nshuro ya mbere.

Izindi Nkuru

Ikipe y’igihugu ya Uganda izaba ikina iri rushanwa ku nshuro ya gatatu kuko mu 2015 ubwo ryaberaga i Rades muri Tunisia basoje ku mwanya wa 15 mbere yo gucyura umwanya wa 13 mu 2017 ubwo ryaberaga muri Tunisia na Senegal.

Image

Ikipe y’igihugu ya Uganda yageze mu Rwanda mu mikino y’igikombe cya Afurika cya 2021

Angola ibitse ibikombe byinshi (11) ni imwe mu makipe atinyitse azaba ari mu irushanwa ry’uyu mwaka kuko inari mu itsinda rya mbere (A) kumwe n’u Rwanda, DR Congo na Cape Verde.

Mu bihugu bitegerejwe mu Rwanda binakomeye muri Basketball birimo Tunisia yatwaye igikombe cya 2017 itsinze Nigeria amanota 77-65 ku mukino wa nyuma. Icyo gihe mu irushanwa ryakiriwe na Senegal yasoje ku mwanya wa gatatu itsinze Morocco amanota 73-62.

Image

Ikipe y’igihugu ya Uganda “Silverbacks” iri i Kigali

Icyo gihe kandi, Ikechukwu Somtochukwu Diogu wa Nigeria niwe wahize abandi (MVP) anarusha abandi amanota yatsinze mu irushanwa kuko nibura mu mukino yatsindaga impuzandengo y’amanota 22.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru