Umugabo washakishwaga akekwaho kwica umugore we, bamusanze mu kiyaga yapfuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hashakimana Jean Pierre washakishwaga kubera gukekwaho kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe, basanze umurambo we ureremba mu kiyaga cya Burera.

Umurambo wa Hashakimana Jean Pierre wabonetse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 04 Nyakanga ureremba muri kiriya kiyaga.

Izindi Nkuru

Uriya murambo wabonetse mu gace gaherereye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugarama muri kariya Karere ka Burera.

Umuryango wa Hashakimana Jean Pierre na Uwimana Pascasie uherutse kwicwa akubiswe ifuni n’uyu mugabo we, basize abana bane batuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo, bikavugwa ko bari basanzwe babana mu makimbirane ashingiye ku mitungo.

Jean Pierre Mushakarugo uyobora Akagari ka Rurembo aho uriya murambo wabonetse, avuga ko abaturage ari bo bamenyesheje inzego ko babonye umurambo mu kiyaga, bagiye kureba basanga ni iwa Hashakimana.

Uyu muyobozi kandi avuga ko Hashakimana yari amaze iminsi ashakishwa kuko yakekwagaho kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe.

Yagize ati “Bikimara kumenyekana ko uwo mugabo yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe, yahise atoroka ntiyongera kuboneka, mu gihe yari agishakishwa kugira ngo akorweho iperereza ni bwo twasanze yapfuye dukeka ko yiyahuye.”

Inkuru ya Jean Paul Mugabe/Radio &TV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru