Umugabo wishe ababyeyi be ubu nawe ntakiri mu Isi y’abazima, menya uko yishwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo uherutse kwica ababyeyi be bombi abakase amajosi akoresheje inkota bo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, na we yishwe arasiwe mu ruhame imbere y’abaturage ubwo yashakaga gutoroka inzego.

Uyu mugabo witwa Nzanywayimana Eliezer yari ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB nyuma yo gufatirwa mu gasantere ka Karambi gaherereye mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa Kirimbi.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022 ubwo RIB na Polisi y’u Rwanda yari imujyanye aho yavugaga ko yashyize inkota yicishije ababyeyi be ngo ayerekane, ni bwo yagerageje gutoroka inzego.

Ubwo bari bageze mu Mudugudu wa Kajumiro, uyu mugabo yavuye mu modoka ya RIB atangira kwiruka ashaka gucika ari na bwo abashinzwe umutekano bahitaka bamurasa agahita ahasiga ubuzima.

Umwe mu babonye uyu mugabo araswa, yabwiye ikinyamakuru Bwiza ko iki gikorwa cyabaye hari abaturage benshi na bo bifuzaga kubona uyu mugabo wakoze aya mahano, yavuze ko uyu musore koko yashatse gutoroka.

Yagize ati Yavuyemo turamubona neza twahuruye turi benshi, ashaka kwiruka; baba bamukubise urusasu rwa mbere mu gice cyo mu maguru yikubita hasi, bahita bamukubita urundi rwo mu mutwe biba birarangiye.”

Ubwo ba nyakwigendera bashyingurwaga ku Cyumweru tariki 07 Kanama 2022, abavandimwe b’uyu mugabo bo ubwabo bavuze ko bifuza ko uyu muvandimwe wabo na we yari akwiye kwicwa kuko ibyo yakoze ari indengakamere.

Umuturage wabonye ubwo uyu mugabo yaraswaga, avuga ko abaturage bari bashungereye ari benshi, bahise bakoma akamo bagaragaza ko babyishimiye.

Yagize ati “Bamwe bakomye amashyi, abandi bavuza induru, abandi batangira gushima Imana, buri wese akora ikimubangukiye.”

Polisi y’u Rwanda yahise ikoresha inama abaturage, irabahumuriza ndetse ibasobanurira uko uyu mugabo yishwe kuko yari agerageje gutoroka kandi ko na bo ubwabo babyiboneraga.

Iki gikorwa kibaye nyuma y’iminsi micye Umunyapolitiki Dr Frank Habineza asabye ko u Rwanda rwagura amasasu akoze mu bipapuro yajya yifashishwa mu kuburizamo imigambi y’abifuza gutoroka basanzwe baraswa amasasu ya nyayo bakahasiga ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru