Umuhanzi Cyusa ari kwishimana n’umukunzi we mu Birwa bya Zanzibar (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Cyusa Ibrahim umwe mu bahanzi bagezweho mu njyana ya gakondo, we n’umukunzi we Jeanine Noach, bari mu bihe byiza mu Birwa bya Zanzibar.

Umuhanzi Cyusa Ibrahim uririmba indirimbo za gakondo by’umwihariko mu bukwe butandukanye asusurutsa abageni n’ababutashye we n’umukunzi we Jeanine Noach bamaze iminsi bagaragaza ko urukundi rwabo ari pata na rugi.

Izindi Nkuru

Aba bombi bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga abagaragaza bari mu byishimo ahitwa Gold Zanzibar Beach House and Spa.

Mu kiganiro na Isimbi Tv, Cyusa yavuze ko ibyavuzwe ku rukundo rwe n’uyu mukobwa atari byo ahubwo ko aba ari inshuti zikomeye.

Ati “Ni inshuti yanjye ikomeye, turi inshuti ariko iby’urukundo nanjye nabibonye mu itangazamakuru sinzi aho byavuye kuko n’ababyandikaga nta wigeze ashaka kubimbaza.”

Abajijwe niba Jeanine Noach uba ku mugabane w’u Burayi ataba umukobwa bakundana, Cyusa yavuze ko ibyo bitaraba, ahamya ko wenda byazakunda mu gihe kizaza ariko ubu nta bihari.

Ati “Ni umukobwa w’inshuti yanjye nicyo aka kanya navuga, ibyo gukundana byo nta wabivuga bitaraba. Wenda byazanaba ariko sinavuga ibitaraba, ubu ni inshuti yanjye si umukunzi wanjye.”

Bombi bakomeje kugaragaza ko buri umwe yimariyemo undi
Umukunzi wa Cyusa afashwe neza ku Kirwa
Cyuza na we ku mucanga afite akamwenyu ku maso
Ibihe byiza bari kubisangira umwe yegamye mu gitunza cy’uwo yihebeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru