Umuhanzikazi w’uburanga yateranye amagambo n’uwamukangishije kugaragaza amashusho ari gukora iby’abakuru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi Bwiza Emerance uri mu bari kwigaragaza cyane mu Rwanda muri iyi minsi, yakozanyijeho mu magambo n’uwatangaje ko agiye gushyira ku karubanda amashusho amugaragaza ari gukora igikorwa cyo mu buriri.

Bwiza ni umuhanzikazi ukomeje kubica bigacika muri iyi minsi kubera ibihangano amaze iminsi ashyira hanze bigasamirwa hejuru na benshi biganjemo urubyiruko.

Izindi Nkuru

Aheruka gushyira hanze indirimbo yise Rumors, akaba anamaze iminsi atumirwa mu bitaramo bikomeye bibera mu Rwanda.

Ubu ikiri kumuvugwaho si indirimbo nziza yasohoye cyangwa amashusho meza yakoze, ahubwo ni impaka zazamutse hagati ye n’uwitwa Kasuku wamuteguje ko agiye kumugaragaza ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Bwiza utakanzwe n’ibi byatangajwe ko bagiye kumugaragaza ari muri iki gikorwa gisanzwe ari ibanga rikomeye, yabaye nk’uwihenura kuri uwo wabimuteguje.

Yagize ati “Niba ari n’amafaranga byansaba ntayo naguha, kora ibyo wumva bigushimishije kuri njye.”

Kasuku na we yahise yongera aragaruka, atanga igitekerezo kuri iki cya Bwiza, amugaragariza ko atewe ubwoba nuko ayo mashusho yajya hanze. Ati Hama hamwe bakote nigaramiye.

Ibikorwa nk’ibi si bishya mu bahanzi aho rimwe na rimwe bikunze gukorwa mu buryo bwo gukomeza kuzamura amarangamutima y’abakunda ibihangano byabo cyangwa bashaka kwamamaza ibikorwa byabo baba bagiye gushyira hanze.

Uzwi cyane ni uwitwa Davis D wigeze kumvikana mu majwi aterana amagambo n’umukobwa kuri Telefone amubwira ko yamuteye inda, banyuzamo bakanashwana aho uwo mukobwa aba amucyurira ko yamutayeho amafaranga menshi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru