Umujinya w’umuranduranzuzi Abanye-Congo bafitiye MONUSCO ufitanye isano n’uwo bagaragarije u Rwanda- Umusesenguzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Kuba MONUSCO yava muri DRC bishobora gutanga umurongo wo gukemura ikibazo

Umusesenguzi mu bijyanye na Politiki Mpuzamahanga, avuga ko ibikorwa by’urugomo Abanye-Congo bari gukorera MONUSCO, bifitanye isano n’ibyo baherutse kugaragariza u Rwanda.

Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe indi sura aho abayitabiriye bigabije ibirindiro by’abari muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bakabyinjiramo bakanabisahura.

Izindi Nkuru

Iyi myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, yaje nyuma yuko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaye indi myigaragambyo mu minsi yashize yo kwamagana u Rwanda bashinja gufasha umutwe wa M23.

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Umusesenguzi mu bijyanye na Politiki akaba n’umwarimu wayo muri Kaminuza, Dr. Ismael Buchanan yavuze ko ibi bikorwa by’urugomo biri gukorwa n’Abanye-Congo babikorera MONUSCO bifitanye isano n’ibyabaye mu minsi ishize byo kwamagarana u Rwanda.

Iyi myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, ijya gutangira byari byagarutsweho na Bahati Modeste Lukwebo, Perezida wa Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uherutse kuvuga ko MONUSCO igomba gufata utwangushye ikava muri DRC.

Dr Buchanan uvuga ko iri jambo ry’uyu munyapolitiki risa nk’imbarutso y’iyi myigaragambyo ariko ko izi ngabo ziri mu butumwa bwa UN, ziri kuzizwa kuba zaravuze ko u Rwanda rudafasha umutwe wa M23.

Ati “Ikindi MONUSCO yagaragaje ko ingabo za Congo zidafite imbaraga zo kuba zahashya M23, no kuba MONUSCO yo nta n’icyo ibivugaho ko u Rwanda rufasha M23, wabonaga ko hari aho bihurira nyine.”

Abasesenguzi kandi bemeza umujinya Abanye-Congo baherutse kugirira u Rwanda bakanirara mu mihanda barwamagana, ari wo bahindukije bakawerecyeza kuri MONUSCO.

 

Kuba MONUSCO yava muri DRC byatanga igisubizo?

Abanye-Congo bamagana MONUSCO, bayisaba guhagarika ubutumwa bwayijyanye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, kuko kuva yahagera ntacyo yakoze muri ibi byayijyanyeyo.

Dr Buchanan avuga ko kuba MONUSCO yava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwabyo bitatanga umuti w’ikibazo gihari ariko ko hari icyo byamara.

Ati “Kugenda kwayo ntibizabuza ko imitwe iri hariya izakomeza kwica abaturage bari hariya kuko na bo bagize agahenge kuko MONUSCO yari ihari, ibyo ni ibyiza byagiye bigira ariko kuba yagenda na bwo bishobora kugabanya n’ibibazo bimwe byari Bihari by’ubukungu ndetse no kumva ikibazo kigashyira muri benecyo ku buryo cyakemuka mu maguru mashya.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yavuze ko ibyo abaturage bari gukorera MONUSCO bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara, akaba yanasabye Ubutegetsi bwa Congo kugeza imbere y’ubutabera Abanye-Congo bakoze ibi bikorwa by’urugomo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru