Umukinnyikazi wa Film ukunzwe mu Rwanda yasohoye ‘SaveTheDate’ ati “niteguye kuva mu busiribateri”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyikazi wa Film uzwi nka Fofo muri Papa Sava na Liliane muri Seburikoko, yashyize hanze itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we, avuga ko yishimiye kuba agiye gutera ishoti ubuseribateri.

Uyu munyarwandakazi Niyomubyeyi Noëlla [Fofo], yashyize hanze inyandiko iteguza ubukwe bwe n’umukunzi we aho bazakora ubukwe tariki 02 Ukwakira 2022.

Izindi Nkuru

Fofo yahamirije RADIOTV10 ko iyi foto iriho ubutumwa buteguza abantu ubukwe bwe n’umukunzi we, ari impamo ndetse ko bombi bari mu myiteguro.

Mu butumwa buherekeje iyi foto igaragaza Fofo ari kumwe n’umusore bagiye kurushingana, Fofo yagize ati “Kuri uwo munsi muzaze twifatanye.”

Fofo yabwiye RADIOTV10 ko yiteguye kwinjira mu cyiciro gishya cy’abafite urugo rwabo ndetse ko ari umunezero kuba agiye kurushinga n’uwo yihebeye na we wamwihebeye.

Yagize ati “Ntekereza ko iki ari gihe cyiza kuri njye cyo kuba nahindura icyiciro nkava mu busiribateri nkarema irindi sano.”

Uyu mukinnyikazi wa Film uri mu bakunzwe mu Rwanda, avuga ko kuba agiye kurushinga bitazamubuza gukomeza umwuga we wo gukina film kuko umukunzi we asanzwe awumushyigikiyemo.

Ubukwe bwa Fofo unazwi cyane muri Film y’uruhererekane izwi nka ‘Seburikoko’, bwavuzwe mu mwaka ushize, aho yahamije ko ari mu rukundo n’umusore usanzwe ari umuhanzi witwa Paterne ukomoka mu Gihugu cy’u Burundi ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Muri Gicurasi 2021, yagiriye uruzinduko muri Tanzania aho byavugwaga ko yagiye gufasha uyu mukunzi we mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye ndetse no gusura umuryango w’umukunzi we kuko uhari munini

Uyu mukinnyikazi wa Film kandi yari yabwiye Itangazamakuru ko umuryango w’umukunzi we witegura kuza gufata irembo, ubundi hakazakurikiraho indi mihango y’ubukwe aho yavugaga ko izaba ubwo COVID-19 izaba ayaracogoye.

Fofo umwe mu bakinnyi ba film bakunzwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru